Musanze: Abayobozi bagaragayeho guhohotera abo bashinzwe kuyobora bahagaritswe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, gitifu w’akagari ka Kabeza n’aba DASSO babiri bagaragaye mu mashusho bari gukubita abaturage babaziza kutambara agapfukamunwa.

Ku munsi w’ejo ku gicamunsi,nibwo umuyobozi w’umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, ba DASSO Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bagaragaye bari guhondagura Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse.

Ubutumwa akarere ka Musanze kanyujije ku rukuta rwa Twitter bugira buti, “Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.”

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020,RIB yatangaje ko aba bayobozi bose batawe muri yombi, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu bagaragaje ko banenze ibyakozwe n’aba bayobozi 2 bafatanyije na Dasso harimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize ati “Twabimenye Kandi turi kubikurikirana byihuse. Tugomba kurenganura abaturage niyo nshingano yacu.”

RIB yongeye kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ivuga  ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw.

Kugeza ubu abakubiswe bari mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri aho barimo kwitabwaho n’abaganga ngo bavurwe.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *