Nimubona Yves na Yankurije Maritha nibo begukanye Kigali Half Marathon

Kuri iki cyumweru Tariki ya 15 Ukuboza 2019 , Umujyi wa Kigali k’ubufatanye  n’Ikigo cy’itumanaho m’u Rwanda Airtel ,Minisiteri y’Ubuzima hamwe na Federasiyo ishinzwe imikino ngororamubiri (LAF) ,bateguye  Siporo Rusange   isoza umwaka wa 2019 , yahuriranye n’isiganwa  kumaguru ,ikaba yitabiriwe n’abantu batandukanye.

Mubatsinze amarushanwa  ku isonga hajemo Nimubona Yves k’uruhande rw’abagabo na Yankurije Maritha kuruhande rw’abagore bakaba banagenewe n’ibihembo.

Iri rushanwa ryateguwe  hagamijwe  guharanira ko abatuye umujyi wa Kigali ndetse n’abawutemberera  bagira ubuzima buzira umuze , gukundisha abantu  umuco wo  gukora Siporo ari nabyo bizabafasha  kwirinda indwara zitandura kuko kuzirwanya bishoboka.

Abasiganwa birutse urugendo rungana n’ibirometero birenga  makumyabiri bazenguruka umujyi wa Kigali.

Abasiganwa bahagurukiye i Remera banyura Kimihurura berekeza  mu mujyi , barongera bagaruka i Remera aho bakatiye aho imihanda ihurira ku gisimenti basoreza ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) giherereye Kimihurura.

Nyuma y’aya masiganwa abatsinze  bashyikirijwe ibihembo n’abayobozi batandukanye  barimo Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba ,Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Purdence , Umuyobozi wa Aitel Rwanda n’abandi.

Mu bihembo  bidasanzwe byagenewe batatu mu babashije guhiga abandi k’uruhande rw’igitsina gabo ndetse na batatu k’uruhande rw’igitsina gore , harimo kwegukana amahirwe yo  guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe  kingana n’amezi atandatu.

 

Nyuma ya Siporo abitabiriye barapimwa bakanaganirizwa uburyo bwo gusigasira ubuzima

 

 

Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *