Impuzamiryango Cladho yateguye amahugurwa ku bakozi b’uturere mu gutegura ingengo y’imari
Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 24 Nzeli , Impuzamiryango Cladho k’ubufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita kubana UNICEF yatanze amahugurwa ku bakozi baturuka mu turere dutandukanye tugize igihugu , hagamijwe kurebera hanwe uburyo bwiza bwo kongerera ubushobozi abaturage mu kugira uruhare mubibakorerwa , hategurwa igenamigambi ndetse nishyirwa mubikorwa ry’ingengo y’imari bikozwe mu mucyo.
Kabandana Benjamin Umukozi muri Minicofin ,afungura kumugaragaro aya mahugurwa yigishije kuri gahunda mu itegurwa ry’ingengo y’imari n’ishyirwa mubikorwa ryayo , n’uko abayobozi mu turere bakwiye kubigiramo uruhare ,byose bigakorwa kuneza y’umuturage.
Yagarutse mw’itegurwa ryayo , aho yavuze ko abakozi b’Akarere usanga batabishyira mubikorwa nkuko baba babisabwe , ugasanga na raporo barekana kenshi ziba zituzuye , kuko baba barakoresheje nabi amafaranga basabye ,bigatuma bahimba (Ibyiswe gutekinika) raporo kumunota wanyuma ari nabyo bibaviramo kunengwa.
Abakozi bshinzwe JADF mu turere bari bitabiriye aya mahugurwa , bagaragaza intambwe imaze guterwa mu kurushaho kunoza imikorere yo gushyira mubikorwa igenamigambi ndetse n’imikoreshereze y’ingengo y’imari , berekanye ko hibandwa cyane kubifitiye abaturage akamaro , kandi hakarebwa n’uburyo akarere kagira uruhare mu byatuma ingengo y’imari kaba kagenewe ishobora kongerwa mu gihe biba byagaragaye ko idahagije .
Abitabiriye amahugurwa kandi bagarutse kuri zimwe mu mbogamizi bagihura nazo ,aho kenshi usanga basabwa raporo y’ibyakozwe muburyo butunguranye , aha bagasanga igihe baba bahawe kiba kidahagije mu kuyinononsora ari nabyo bituma igaragaramo amakosa ubundi atakabayeho.
Mu mbogamizi kandi bagarutse kuri bamwe mu bafatanyabikorwa usanga batarangiza neza inshingano baba barihaye , bigatuma imwe mu mishinga yatangijwe ididindira , bityo kuyishakira ingengo y’imari kugirango irangizwe ntibyorohe.