Inkuru nziza kubakora ubuhinzi n’Ubworozi n’uko umwaka utaha ingengo y’imari iziyongera kugera kuri Miliyali 11
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019 , mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa rishingiye k’ubuhinzi n’Ubworozi , aha Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda akaba yatangaje ko ingengo y’imari iziyongera muri gahunda yo kongerera ubushobozi uru rwego.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshima Geraldine watangije Ku mugaragaro iri murikabikorwa, yavuze ko ibikorwa biri kumurikwa bigaragaza intambwe ishimishije urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi rumaze kugeraho mu Rwanda.
Yagize ati: “Ibikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi tumaze gusura mubyamurikiwe hano biragaragara ko hari ibyagezweho tugendeye kuri gahunda ya Leta twiyemeje yo kuvugurura ubuhinzi n’Ubworozi. Insanganyamatsiko irashimangira intego u Rwanda twihaye, birasaba kunoza imikorere ndetse hongerwa ishoramari muri uyu mwuga. Hacyenewe kandi ko hongerwa ishoramari mu buhinzi n’Ubworozi cyane cyane abikorera”.
Yongeyeho ko ingengo y’Imari y’Umwaka utaha 2019-2020 iziyongera kugirango ubuhinzi n’Ubworozi byongererwe imbaraga kugirango bibashe kugera kuntego.
Yabivuze muri aya magambo: “Mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha, Leta izashora asaga miliyari 11 yo gutunganya ubuziranenge bw’umusaruro ukomoka Ku buhinzi n’Ubworozi, ibi bikazongera ubushobozi bw’ababikora by’umwuga”.
Imurikabikorwa riri kubera ahazwi nko Ku Murindi mu mujyi wa Kigali aho abaryitabiriye bishimira uko leta ibazirikana ikabashyiriraho gahunda yo kumurika ibyo bakora no kubiteza imbere.
Sina Gerard Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso , isanzwe ifite umwihariko wo gutunganya umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi ndetse n’ubworozi ari nabyo biyihesha kwamamara mu gihugu imbere ndetse no ku Isi henshi , avuga ko ari umwanya abonye wo kwerekana ibikorwa bye bishya no kubigeza Ku ba Nyarwanda.
Yagize ati: “Iri murikabikorwa ni umwanya mwiza Leta iba yatugeneye bikadufasha kugaragaza ibikorwa byacu, bityo abatugana baba bacyeneye kumenya ibyo twakoze bikarushaho kuborohera kuko biba byabegerejwe bagasobanurirwa naho bazakomeza kubisanga ”.
Sina Gerard witangiye gukora ishoramari rishingiye k’ubuhinzi n’Ubworozi bikorerwa mu Akarere ka Rulindo ahazwi nko kuri Nyirangarama, ashishikariza abantu kuyoboka ibikorerwa mu Rwanda kuko ngo biba byujuje ubuziranenge kandi byizewe , aha agatanga urugero ku bikorerwa muri Enterprise Urwibutso bikunzwe cyane haba mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Uyu mugabo usanzwe azwiho gukora udushya n’ibindi byinshi bidasanzwe ,ibikorwa bye birivugira hashingiwe k’ubuhamya bwa benshi mu bamaze kubiyoboka kuko ari bimwe mu bituma imibiri yabo igubwa neza ikagira ubuzima bwiza.
Nyuma yo kwibanda no kuzirikana ibitunga imibiri,by’umwihariko yanatekereje kubitunga Roho maze ashinga Shapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard , yanahawe umugisha na Arkiyepiskopi wa Kigali Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda afatanije na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri , aho benshi bazajya babasha kuvoma umugisha utangwa n’Imana.
Iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 14, riteganyijwe kuzaba mu gihe kingana n’icyumweru, kuva kuya 18-27 Kamena 2019 aho abakora n’abacuruza ibikomoka k’ubuhinzi n’Ubworozi barenga 300 bazaba bamurika ibikorwa byabo birimo; ibikoresho byifashishwa m’Ubuhinzi n’Ubworozi, Umusaruro ubikomokaho ndetse n’ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi bitandukanye.