Zimbabwe igiye kongera gushyira ku isoko idolari ryayo
Igihugu cya Zimbabwe kigiye kubyutsa idolari ryacyo bitarenze impera z’uyu mwaka kubera ibura ry’amadolari y’Abanyamerika igihugu cyakoreshaga rikomeje gushegesha ubukungu bw’iki gihugu nk’uko byemejwe na minisitiri w’imari, Mtuli Ncube.
Igihugu cya Zimbabwe cyahagaritse gukoresha ifaranga ryacyo ryari ririmo kugwa ubutitsa mu 2009, ubutegetsi bwa Robert Mugabe bubuze uko bubigenza buhitamo gukoresha Idorari ry’Amerika n’andi mafaranga y’amahanga arimo i Rand rya Afurika y’Epfo.
Ariko, aya mafaranga y’amadolari y’Abanyamerika yaje kugenda abura kugeza n’aho bihagarika ubukungu bwose nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.
Minisitiri Mtuli kuri uyu wa Gatanu ushize akaba yaravuze ko bageze kure bakusanya amafaranga y’amahanga ngo batangize ifaranga ryabo. Ati: “Mushobora kubara amezi nta myaka.”
Mu 2016, Guverinoma ya Zimbabwe yagerageje kuziba iki cyuho cy’ibura ry’amadolari yifashishije impapuro mvunjwafaranga, zahabwaga agaciro nk’ak’idorali ariko kubera kubura icyizere mu bakora mu nzego z’ubukungu agaciro kazo kamanuka byihuse nabyo biba birananiranye.
Perezida Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe mu mpera za 2017, kugeza ubu nawe iki kibazo ntarabasha kugikemura ndetse ngo cyarushijeho gufata intera mu minsi ishize ubwo hatangizwaga gusaba umusoro ku ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikorabuhanga mu mabanki hagamijwe kongera imisoro y’igihugu.