Visi Meya wa Kicukiro na Gitifu wa Kanombe baheruka gufungurwa beguye ku mirimo yabo
Uwari Visi Meya wa Kicukiro ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Higiro Emmanuel, baheruka kugirwa abere n’urukiko kubera ibyaha bakekwagaho byo kunyereza amafaranga ya JADF,beguriye rimwe ku mirimo yabo bavuga ko ari ukubera impamvu zabo bwite.
Kuwa 22 Werurwe uyu mwaka, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwagize abere uyu Visi Meya wa Kicukiro, Mukunde Angelique ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe,Higiro Emmanuel ariko batunguranye begurira rimwe.
Mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Akarere ka Kicukiro, bugaragaza ko inama njyanama yashyikirijwe ubusabe bwa Mukunde, ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2019.
Ubu butumwa bugira buti “Mukunde Angélique wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite”.
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Kicukiro yateranye kuri uyu wa Kabiri yemeza ubu bwegure bwa Mukunde.
Uretse Mukunde, Higiro Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe nawe yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite”.