USA: Umukozi wakorerega CIA arashinjwa amabanga yagize ubwiru

Jerry Chun Shing Lee ufite ubwenegihugu bwa Amerika, wahoze akorera urwego rw’iperereza, Central Intelligence Agency (CIA), yafatiwe Kennedy i New York ashinjwa kubika amabanga y’igihugu na nyuma yo kuva mu kazi.
Uyu mugabo wiberaga muri Hong Kong akekwaho kugira uruhare mu gufasha u Bushinwa gushwanyuza umugambi w’ubutasi bwa Amerika muri icyo gihugu ndetse n’abayihaga amakuru baratahurwa barafatwa, ku buryo guhera mu 2010 bibarwa ko hishwe abari hagati ya 18 na 20. Ukunanizwa kwa CIA mu Bushinwa gufatwa nka kimwe mu bibazo bikomeye ubutasi bwa Amerika bwagize mu myaka ishize. coque huawei pas cher Gusa urujijo rwagiye rukomeza kuba uburyo amazina y’abo bantu yamenyekanaga ndetse n’amakuru babonye akagwa mu biganza by’Abashinwa. The New York Times yanditse ko ugufatwa kwa Jerry Chun Shing Lee w’imyaka 53, gukurikiye iperereza rikomeye F.B.I. yatangiye ahagana mu 2012, nyuma y’imyaka ibiri CIA itangiye kugenda itakaza abayihaga amakuru mu Bushinwa. Bamwe ngo bakekaga ko hari umuntu wo muri CIA ubavamo agatanga amakuru ku Bushinwa, abandi bagakeka ko Guverinoma y’u Bushinwa yinjiye mu itumanaho ku buryo yumviriza ubutumwa buhanahanwa n’abakozi bari mu mahanga. Coque iPhone 6S Jerry Chun Shing Lee uzwi nka Zhen Cheng Li yakoreye CIA hagati y’umwaka wa 1994 na 2007, aza kuvamo yigira muri Hong Kong. Yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe John F. coque iphone occasion Kennedy i New York, kuwa Mbere w’iki cyumweru, ashinjwa gutunga amakuru y’ubutasi binyuranyije n’amategeko. Yaherukaga muri Amerika mu 2012 ubwo yari asubiye kubana n’umuryango we muri Virginia. coque huawei Muri icyo gihe abatasi ba F.B.I. basatse umuzigo we muri hoteli yagiye araramo muri Hawaii na Virginia, basangamo udukayi tubiri twanditsemo n’intoki, turimo amakuru y’ibanga. Nyuma yabashije gusubira muri Hong Kong amaze guhatwa ibibazo na FBI mu 2013. Amakuru avuga ko muri utwo dukayi harimo amakuru ya CIA nk’ inama zagiye zibaho hagati y’abatanga amakuru kuri CIA na batasi bakoranaga nayo, amazina yabo nyakuri ndetse na nimero za telefoni nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza. Coque iphone Ubushinjacyaha buvuga ko ayo makuru agenda ahura n’ayo Lee yandikaga ubwo yari akiri muri CIA. Inyandiko zitandukanye zinagaragaza ko Lee yakoze mu gisirikare cya Amerika guhera mu 1982 kugeza 1986, akaza kwinjira muri CIA mu 1994. New York Times ivuga ko igihe Lee yavaga muri CIA mu 2007 yari yatewe n’uburakari bw’uko akazi ke kari kageze igihe cyo guhagarara.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *