Ururimi rw’amarenga mu Rwanda ruhagaze he?
Ururimi rw’amarenga rwabaye ururimi rwa 12 mu ndimi z’igihugu zikoreshwa muri Afurika y’Epfo.
Perezida Cyril Ramaphosa yemeje ku mugaragaro umushinga w’itegeko ry’ururimi rw’amarenga uhinduka itegeko, mu muhango wabereye i Pretoria ku wa gatatu.
Zimwe mu zindi ndimi z’igihugu z’Afurika y’Epfo zirimo nka Afrikaans, Icyongereza, Xhosa n’Ikizulu.
Afurika y’Epfo ibaye igihugu cya kane ku mugabane w’Afurika cyemeje ururimi rw’amarenga nk’ururimi rw’igihugu, nyuma ya Uganda, Kenya na Zimbabwe.
shyirahamwe ryo muri Afurika y’Epfo ry’abafite ubumuga bwo kutumva ryavuze ko iryo tegeko “ryari ryaratinze”.
Bigereranywa ko muri Afurika y’Epfo hari abantu 600,000 bafite ubumuga bwo kutumva n’abandi miliyoni 1.4 bafite ubumuga bwo kutumva neza – mu baturage miliyoni 60 batuye icyo gihugu.
Mu Rwanda bigeze he?
Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, n’Igiswayile ni zo ndimi z’igihugu.
Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva rivuga ko rifite intego yuko ururimi rw’amarenga na rwo rwakwemerwa nk’ururimi rw’igihugu.
Rukanashyirwa mu zikoreshwa mu burezi kugira ngo bibongerere amahirwe yo “kubona akazi no kugira uruhare muri gahunda z’igihugu n’iz’ubukungu”.
Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, Minisitiri w’uburezi Valentine Uwamariya yabwiye inteko ishingamategeko ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yamaze gukorwa, ko hasigaye ko yemezwa igatangira gukoreshwa mu mashuri kugira ngo habeho uburezi budaheza.
Ariko Depite Frank Habineza, visi perezida wa komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishangamategeko, yabwiye itangazamakuru ko hakiri ibibazo bikomeye bishamikiye ku kuba nta rurimi rw’amarenga ruriho nk’ururimi rw’igihugu.
Depite Habineza avuga ko nk’iyo ufite ubumuga bwo kutumva arwaye, ahura n’ikibazo cyo gusobanura icyo arwaye kuko abaganga batarwigishwa mu mashuri.
Avuga ko icyo we na bagenzi be bo muri iyo komisiyo babona ko cyihutirwa ari uko kwigisha ururimi rw’amarenga “biba itegeko” mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri kaminuza no mu mashuri yigisha abaforomo “kuko ni ho twabonye ikibazo gikomeye cyane”.
Depite Habineza avuga ko ibyo bibazo bikubiye muri raporo iyo komisiyo iteganya kugeza ku nteko ishingamategeko mu kwezi kwa Nzeri (9) uyu mwaka.
Ati: “Kuri televiziyo y’igihugu ururimi rw’amarenga rurakoreshwa mu makuru, ariko si mu biganiro byose.
“Mu nama zikomeye rimwe barabikora [gukoresha ururimi rw’amarenga], ubundi ntibabikore”.
Depite Habineza avuga ko ururimi rw’amarenga rukwiye guhera ku kuba isomo ryigishwa mu mashuri mu Rwanda, hakabaho abantu benshi baruzi, “ubundi bikaba ururimi rw’igihugu ariko [ibyo] ni inzira ndende”.
Yongeraho ko hagaragaye ko ibimenyetso by’ururimi rw’amarenga bikoreshwa ubu ari ibyo mu mahanaga nko muri Amerika cyangwa mu Bwongereza, bagasaba ko bihuzwa kugira ngo bisobanure kimwe no mu muco w’u Rwanda.
Ati: “Ibimenyetso bimwe nk’ukuboko mu Bwongereza, umuntu akabibonamo nk’umuhoro kubera ko bidahuye.
“Kera mu Rwanda byabagaho. Iyo muntu akweretse ku ibere biba bivuze umugore”.
Imibare yatangajwe mu 2022 yo mu ibarura rusange rya gatanu rw’abaturage n’imiturire, irimo ko abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda bari 391,775 bo guhera ku myaka itanu kuzamura, mu baturage b’u Rwanda bose hamwe miliyoni 13.
By: Uwamaliya Florence