Urubyiruko rwihaye umukoro nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abasore n’inkumi barimo Irasubiza Alliance wabaye Miss Populality muri Miss Rwanda 2020, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye n’abandi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biha umukoro wo gusenyera umugozi umwe bagasigasira ubumwe.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, cyahurije hamwe abasore n’inkumi bibumbiye muri Kigali Protocal, umuhanzi Serge Iyamuremye n’abandi.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali, Serge Iyamuremye yabwiye IGIHE ko agiye kongera ingufu mu bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Inshingano zanjye ni uko abantu barushaho kurwanya ingebitekerezo dufatanije twese. Ibi ni ibintu tutifuza ko byakongera kubaho mu gihugu cyacu ukundi. Nashishikariza urubyiruko kwita kuri ibi bintu. Nk’umuhanzi ingamba ntahanye ntabwo ari ingamba naba ngiye gukora kuko ni inshingano zanjye, hari indirimbo n’ibindi bikorwa birimo gushishikariza abantu kugira ubumwe.”
Yasabye abahanzi bagenzi be gukomeza gukora iyo bwabaga kuko abababanjirije barimo abifashishijwe mu bukangurambaga bwo gukwirakwiza urwango.
Ati “Icyo nabwira abahanzi ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose tukubaka igihugu cyacu kuko ari zo nshingano zacu nk’urubyiruko. Mbona abahanzi nyarwanda dukora uko dushoboye kose kugira ngo dutange uruhare mu kubaka igihugu cyacu, mu buryo twifuza kugira ngo tuzabe intangarugero.”
Irasubiza Alliance na we yasabye bagenzi be bari kumwe gukomeza kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside no gukora iyo bwabaga u Rwanda rukongera kugira ubumwe.
Ati “Ndifuza KO dufatanyije nk’urubyiruko twakongera kurema u Rwanda rumeze nk’u rwa mbere y’uko abazungu bacamo ibice Abanyarwanda. Ikindi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tubigire umukoro wacu wa buri munsi.”
Umuhanzi Masamba Intore yaganirije uru rubyiruko nyuma yo gusura urwibutso. Kimwe mu bintu bikomeye yabasabye ni ukugendera kure amacakubiri bakifashisha imbuga nkoranyambaga bahangana n’abayihembera muri iki gihe.
Yabasabye kugira amahitamo meza bagafatanyiriza hamwe mu gukomeza gukora ibikorwa byubaka igihugu no guharanira gusigasira umuco w’ubutwari.
Ressource.IGIHE