Urubyiruko rukora ubukanishi rushima TUMECO GARAGE yarufashije kwiteza imbere.
Bamwe mu rubyiruko rukora umwuga w’ubukanishi bavuga ko umwuga bakora ari umwuga ubafitiye akamaro nk’akabakora akandi kazi kose kazamura ugakora , bityo ko nta muntu ukwiriye gusuzugura uyu mwuga , bakaba bahamagarira urundi rubyiruko kugana uyu mwuga kuko ari akazi gafasha ugakora kwiteza imbere.
Uru rubyiruko kandi ruvuga ko umwuga wo gukanika amamodoka ushobora kubeshaho umuntu ndetse akagera ku iterambere yifuza kimwe n’abakora akandi kazi kabasha kubinjiriza inyungu nyishi .
Ibi ni ibitangazwa n’urubyiruko rukora umwuga w’ubukanishi muri TUMECO GARAGE (Tugendane Mechanical Cooperative) ihagarariwe na Bwana Ndikumwenayo Claude.
Ubwo twasuraga uru rubyiruko twasanze ruri mukazi ka buri munsi ko gukora amamodoka kandi ukabona bakora akazi bagakunze n’akanyamuneza kenshi kandi bagashishikariye.
Mu buhamya bwatanzwe n’abamaze kuzamurwa n’umwuga w’ubukanishi , bavuga imyato TUMECO GARAGE bakemeza ko iyo bibutse ubuzima bubi bari babayeho , bibatera imbaraga zo kurushaho gukunda no kwitangira umurimo bakora.
Nyirishema Alex umwe mu bakorera umwuga w’ubukanishi muri TUMECO GARAGE , avuga ko akazi akora kamutunze kakaba hari na byinshi amaze kwigezaho abikesha umurimo akora .
Yagize ati “ Akazi k’ubukanishi nkesha kuba narahawe ikaze muri iri garage kamaze kumfasha byinshi harimo kuba nariguriye igare ribasha kunyinjiriza amafaranga kuburyo ubu ntakigora ababyeyi mu kuntunga , uretse nibyo kandi mu gihe cya vuba nkaba nteganya kuzigurira inzu yo guturamo ”.
Phenias Nzayinambaho avuga ko hari byinshi TUMECO GARAGE yamufashije mu guhindura ubuzima cyane ko yabayeho igihe kinini atagira amahitamo yo kubaho nyuma yo kuba mu muhanda bikanamugiraho ingaruka zitandukanye , kubw’amahirwe akaza guhura n’umuyobozi w’iri garage wamufashije kuhabwa ubumenyi bumwijiza mu kazi .
Bahamagarira urubyiruko bagenzi babo gukura amaboko mu mufuka bagakora kugirango batandukane n’ingeso mbi zikunze gukururwa ahanini no kwifuza ibyo batabasha kubona , ahubwo bagaharanira kwiteza imbere.
Bashimira kandi ubuyobozi bwabo kuba budahwema kubatekerereza ibyiza bibafasha gushyira mu bikorwa inama bagirwa , aho bishimira ko na nyuma y’akazi bakora ka buri munsi hategurwaga ibikorwa bibafasha kuruhuka no kwagura ibitekerezo binyuze mu guhura bagasabana binyuze mu myidagaduro irimo nk’umupira w’amaguru , bakaba bizeye kuzabisubukura nyuma y’icyorezo cya Covid-19 .
Muneza Philemon umutekinisiye ushinzwe gufasha urubyiruko rwihurije muri TUMECO GRAGE ibijyanjye no gushyira mu bikorwa ibyo biga (Platique) ashima urwego abo bayobora bamaze kugeraho nyuma yo guhuza imbaraga abisabwe n’Umuyobozi Mukuru Ndikumwenayo Claude wari umaze kubona ko urubyiruko rwandagaye hirya no hino rutagira icyo rukora ahubwo rukayoboka ingeso mbi zangiza ahazaza harwo nyamara arizo mbaraga z’igihugu zikenewe kandi zatanga umusaruro.
Yagize ati ” Umuyobozi yarambwiye ati ngwino dufatikanye kuko hanze aha hari abana bafite imico itandukanye baba abataragize amahirwe yo kwiga nabacikirije amashuri , hakaba hari n’urundi rubyiruko rwandagaye , ariko haricyo twabasha kurugezaho. Ni muri ubwo buryo naje dutangirana no kubigisha ikinyabupfura n’izindi ndangagaciro , hakurikiraho kubumvisha akamaro ko kwiga umwuga , nabo ntibatinda kubyumva ndetse kurushaho”.
Bwana Ndikumwenayo Claude Umuyobozi wa TUMECO GARAGE avuga ko nyuma yo kubona ibibazo byari byugarije umwuga w’ubukanishi yahisemo kureka akazi yakoraga yiyemeza kujya gufatanya n’abakora ubukanishi kugira ngo babashe gushyira uyu mwuga ku murongo no kuwuteza imbere dore ko yanabyize akaba afite impamyabumenyi ya Master’s muri Mechanical Engineering.
Bimwe mu bibazo agarukaho byari muri uyu mwuga w’ubukanishi birimo imyitwarire itari myiza, ibiyobyabwenge, kutaba inyangamugayo, n’akajagari kagaragaraga mu bakanishi bikanababera intandaro yo gutakarizwa icyizere n’abakiriya babaganaga.
Akomeza avuga ko kugeza ubu umwuga w’ ubukanishi uhagaze neza , ukaba ufite icyerekezo kuko nka TUMECO GARAGE abereye umuyobozi asanga imaze kugira imikorere ihamye kuko abakozi ikoresha barangwa n’ubunyangamugayo, kwitangira akazi, ibi byose bikaba byaraturutse ku muhate wo gufasha urubyiruko guhinduka no kurufasha kwiteza imbere , ibi bikiyongera ku bumenyi buhagije bahawe binyuze mu mahugurwa bagiye babona ku bufatanye n’inzego za Leta zirimo WDA.
Asoza avuga ko bishimira aho bageze ubu , kuko bitanga icyizere cy’ejo heza h’abakora umurimo wo gukanika amamodoka , kuko ubu abakanishi ayoboye bose bamaze kwigeza kuri byinshi nko kuba hari abiyubakiye amazu yo guturamo , abaguze amasambu , abaguze za moto n’ibindi bitandukanye bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bakabasha kwizamura.
TUMECO GARAGE iherereye mu mujyi wa Kigali , Akarere ka Nyarugenge , Umurenge wa Kimisagara ,Akagali ka Kimisagara ,Umudugudu wa Nyabugogogo , mu marembo ya Gare nkuru ya Nyabugogo.
TUMECO GARAGE yatangiye gukora mu mwaka wa 2014 , iri garage rikaba rikoresha abakozi b’inzobere ndetse n’abanyeshuri ,aho mu ntego nyamukuru ari ukunganira leta mu gufasha urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakivana mu bushomeri bakabona imirimo ibabeshaho , kuri ubu kubufatanye na WDA bakaba bamaze gutanga impamyabushobozi ku baharangirije amasomo bagera kuri 180.
TUMECO GARAGE ibarizwamo abakanishi bagera kuri 500 , ariko kubera icyorezo cya COVID 19 ubu iyi Garage ikaba ikoresha abakanishi 250 buri munsi bagenda basimuburana.