Uretse Rusizi na Rubavu ahasigaye hose ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto byakomorewe
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 2/06/2020, yemeje isubukurwa ry’ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa kigali, no gutwara abagenzi kuri moto, usibye mu turere twa Rusizi na Rubavu.
Kuwa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 nibwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye yo koroshya izindi gahunda zafashwe kubera Covid-19 aho bwa mbere hafatiwe imyanzuro yo kuzasubukura ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali yaba kuri moto,amagare n’imodoka zitwara abagenzi n’izisanzwe.
Iki cyemezo cyaje gukurwaho n’Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’intebe ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 31 Kamena habura iminota micye ngo uyu munsi urangire.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Kamena 2020 yemeje ko izi ngendo zambukiranya intara n’umujyi zisubukurwa gusa kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo ntibyemewe. Moto nazo zemerewe gusubukura kereka i Rusizi na Rubavu.
Serivisi zemerewe gukora
a. Ibikorwa by’inzego za leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.
b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.
c. Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
d. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe ariko kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose ariko ntatware abantu barenze babiri.
e. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
f. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.
Serivisi zizakomeza gufunga
a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (Cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi z’ubuzima bahabwa.
b. Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rubavu na Rusizi zirabujijwe.
c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
d. Insengero zizakomeza gufunga.
e. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.
f. Utubari tuzakomeza gufunga.