AgricultureAmakuruEconomyHEALTHibidukikijeIkoranabuhangaImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsTechnologyTechonologyTrending NewsUbukunguUbuzimaUncategorized

U Rwanda rugiye kubaka uruganda rushya rw’isukari muri Nyagatare

U Rwanda ruri kuvugana n’abashoramari bo muri Kenya, kugira ngo bazane uruganda rwabo rukora isukari mu gihugu, kuko hakiri icyuho cy’umusaruro w’imbere mu gihugu.

Nzoia Suar, uruganda rucungwa na RAI, ari na we mushoramari u Rwanda rushaka ko aza mu Rwanda

Minisitiri Prudence Sebahizi yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu Nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, aho yavugaga politiki ya Leta y’inganda y’imyaka icumi 2024-2034.

Sebahizi yavuze ko uruganda rw’isukari rwa Kabuye, rudashoboye guhaza isoko ryo mu gihugu, kuko inganda zikenera isukari zigenda ziyongera, ndetse n’abayikoresha mu ngo bakaba bagenda biyongera.

Kabuye ubu ngo iri gutanga munsi y’icumi ku ijana byisukari igihugu gikeneye.

Minisitiri Sebahizi agira ati “ikibazo si ukugabanuka kw’iyo uruganda rutanga, ahubwo ikibazo nuko umusaruro rutanga utigeze wiyongera, kandi abakenera isukari bo bakiyongera.”

Kuri ibi rero, Sebahizi yavuze ko bakeneye inganda byibuze ebyiri cyangwa eshatu nshya, kugira ngo baze bunganire urwa Kabuye.

Yagize ati “Turimo turavugana n’abandi bashoramari, baza tukabaha imirima bahingamo ibisheke, maze bagatanga isukari isoko ryacu rikeneye. Muri iyi minsi, turimo kuvugana n’uruganda rw’Isukari rwo muri Kenya rwitwa RAI kugira ngo ruzaze kubaka uruganda mu Rwanda.”

Uru ruganda, ngo rwasabye hegitari ibihumbi cumi na kimwe byo kubakaho no guhingaho ibisheke bizakoreshwa mu ruganda, kandi ngo zabonetse mu Mutara.

Sebahizi yagize ati “Ni uruganda rufite ikoranabuhanga dukeneye. Uretse isukari, ruzaduha n’ingufu z’amashanyarazi, green energy biturutse mu mirimo yarwo. Ikindi, ruzaduha na Ethanol ikenerwa mu gukora inzoga.”

Aha, ku kamaro k’uruganda, no kuba rushobora kuzaba ruhenze, Sebahizi yasubizaga depite Tumushime wagaragaje impungenge ko ubutaka buzaba bucye, kandi bukenewe n’ibindi bihingwa.

Sebahizi yavuze ko harimo inyungu nyinshi kurusha ibibazo. Uru ruganda icyakora, ngo ntiruzaboneka mbere y’imyaka ine.

Sebahizi, yavuze ko isukari ari igicuruzwa gihenze cyane, aho yavuze ko nyuma y’ibikomoka kuri Peteroli, igicuruzwa gitumizwa hanze gitwara menshi ari isukari.

Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwatumije hanze toni 195,610 z’isukari, zifite agaciro ka miliyoni 145 z’amadolari ya Amerika (Miliyari 212 Frw uyu munsi).

Mu mwaka wa 2024, igihugu cyari cyatumije hanze toni 308,000 z’isukari, zifite agaciro ka miliyoni 238 z’amadolari (hafi miliyari 348 Frw). Isukari yari iya gatatu mu bicuruzwa byatumijwe hanze bifite agaciro kanini nyuma ya lisansi na rizikori.

Loading