Umusirikare warashe umuturage I Nyamirambo amwita igisambo yakatiwe gufungwa burundu
Umusirikare witwa Sergent Rutare Jean Bosco warashe umusivili amwita igisambo mu mwaka ushize yakatiwe n’urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, igifungo cya burundu.
Sergent Rutare yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica arashe umuturage witwa Niyitanga Jean Claude, benshi bari bazi ku izina rya Barthez, amasasu abiri ku mutima.
Muri Nzeri umwaka ushize, nibwo Niyitanga yarasiwe ahitwa Cosmos mu mujyi wa Kigali,abeshyerwa ko ari igisambo, bituma umuryango we uza gutanga ikirego uvuga ko umwana wabo yarenganijwe akaraswa na Rutare Jean Bosco ubarizwawo muri Batayo ya karindwi,wari ku irondo.
Rutare yabwiye umucamanza ko yahurujwe n’abantu abwirwa ko Niyitanga ari igisambo,amaze kumufata amutuka kuri nyinaahita amurasa amasasu abiri mu mutima.
Rutare yavuze ko yahurujwe n’abanyerondo,bamubwira ko ri igisambo cyateye ku muturage witwa Musanabera,yiba amplificateur n’ibihumbi 20 frw.
Abantu babonye Niyitanga araswa bavuze ko yazize ubugambanyi bw’umugore we Musanabera bari basanzwe babanye nabi.
Nkuko byavuzwe mu rubanza rwabaye mu mwaka ushize,Nsanzabarinda Louis wari umunyerondo niwe washinjwe kugambanira uyu Niyitanga kuko yabaye uwa mbere wahuruje avuga ko Niyitanga ari kwiba umugore we Musanabera.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko nyuma yo kwica Niyitanga habayeho gucura umugambi ko ari igisambo, uyu musirikare na Nzabarinda bajya kwica urugi kwa Musanabera bakuramo amplificateur n’ibihumbi 20 FRW, bayigereka ku murambo wa Niyitanga, nk’ikimenyetso cy’uko yarimo kwiba.
Sergent yemeye ko ariwe warashe Niyitanga atabishaka nyuma yo guhuruzwa abwirwa ko ari igisambo n’abanyerondo.
Sergent Rutare yahamwe n’ibyaha byo kurasa Niyitanga abigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu mu gihe abandi barimo Musanabera na Nzabarinda nabo bakurikiranyweho urupfu rwe bagizwe abere.
Src:umuryango.rw