Umuryango Never Again Rwanda ushishikajwe no gutegura urubyiruko rubereye u Rwanda
Kuri uyu wa Kane Taliki ya 18 Mata, Umuryango Never Again Rwanda wahuje urubyiruko rwo mu nama nkuru yarwo, hagamijwe kuganira ku ihame n’ishyirwa mu bikorwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko leta ikwiye gushyira imbaraga mu guhugura abantu abakuze kuko usanga aribo bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana babo ,ibi bigakorerwa mu icengezamatwara babashyiriramo aho bita ku ishyiga.
Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigira ku bantu b’indashyikirwa bakoze amateka akomeye mu gukiza Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bemejwe nk’Abarinzi b’Igihango , bakamenya ko bakwiye kuba intwari nkabo kuko aribo babaye urugero rwiza.
Yabivuze muri aya magambo Ati “Mubyo dukwiye kuzirikana ni uko hari ibirangaza urubyiruko, na none tugomba kumenya icyo rukunda, noneho wamara kubimenya bikakubera inzira ishoboka wakoresha mu kubaha inyigisho zibafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ”.
Yongeyeho ko urubyiruko rwo muri iki gihe rufite inzozi zitandukanye, akaba ari yo mpamvu rugomba guhabwa umwanya rukavuga ibyo rwiyumvamo mu kugaragaza ibitekerezo byarwo rugafashwa kubigeraho.
Nyuma y’imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi , kuri ubu Igihugu gishyize ingufu mu guhangana n’abantu bacyifitemo ingenabitekerezo ya Jenoside ,aho urubyiruko rugomba gutegurwa rukabasha gukurana ingamba zihamye mu kurandura burundu ibyaba intandaro yakoreka igihugu.