Kongo zombi zirashaka kubaka iteme ‘rihuza Kinshasa na Brazzaville’

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Bloomberg, abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’aba Repubulika ya Kongo (Brazzaville) bashyize umukono ku masezerano yo kubaka iteme rihuza Kinshasa na Brazzaville.

Byemezwa ko ari yo mirwa mikuru ibiri yegeranye cyane kurusha iyindi ku isi.

Itandukanyijwe n’uruzi rwa Kongo, hakaba hari intera ya kilometero 8 hagati yayo.

Amakuru avuga ko uburyo busanzwe bwifashishwa n’abaturutse ku mpande zombi, ari ubwato buto n’ubwato bwa moteri akenshi buba bushaje, cyangwa urugendo rwo mu ndege rumara iminota itanu ruba kabiri mu cyumweru.

Kinshasa (hakurya y’uruzi Kongo) na Brazaville (hino) niyo mirwa mikuru yegeranye kurusha iyindi kw’isi.

Igitangazamakuru Bloomberg cyatangaje ko umushinga wo kubaka iri teme rihuza imijyi yombi – Kinshasa na Brazzaville – bigereranywa ko uzatwara miliyoni 550 z’amadolari y’Amerika.

Iki gitangazamakuru gisubiramo amagambo ya Jean-Jacques Bouya, minisitiri w’igenamigambi ry’imishinga yo mu kirere wa Repubulika ya Kongo, avuga ko iryo teme rizaba rifite uburebure bwa metero 1575.

Leave a Reply

Your email address will not be published.