Umunsi begereye umuriro uzabotsa – Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano
Mu ruzinduko Perezida Kagame ari yagiriye mu ntara y’Iburengerazuba n’amajyaruguru,yatangarije abatuye mu karere ka Burera bari baje kumwakira i Butaro ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari gukinisha umuriro ushobora kubotsa.
Yagize ati “ Ntabwo dushobora kwingingira umuntu kuduha umutekano,tugomba kuwubona byanze bikunze. Tugomba kuwubona ku neza byaba ngombwa no ku bundi buryo. Bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura, hari abandi tuzazana batarizana.Turashaka amahoro ku neza ariko bidakunze twiteguye gukoresha imbaraga kuko nazo turazifite.
Bariya birirwa bavugira kuri Radio no kuri za Internet bavuga ubusa,ntibazi ibyo bakinisha.biriya barabivuga nyine nk’umuntu waba uri muri America, muri Africa y’Epfo,mu Bufaransa ukibwira ngo uri kure,ariko uri kure ntaho uhuriye n’umuriro.Umunsi begereye umuriro uzabotsa.Ibyo bari bakwiriye kuba babizi n’ababashyigikiye kuko aha nta kuhakinira.
N’abashaka kubajyamo babakoresha,babagira bate mujye mubabwira ngo barakinisha umuriro uzabotsa.Ku by’umutekano ntawe twabyingingira.
Perezida Kagame yasabye abaturage gutuza kuko turi mu gihe cy’amahoro ndetse u Rwanda ruyashaka ku neza cyangwa mu bundi buryo.
Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda badakwiriye guhangayikishwa n’abaturanyi kuko u Rwanda ruhora rushaka kubana neza nabo ariko nabo bagomba kubigiramo uruhare.
Yagize ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu. Igihe bazumvira ko tugomba kubana neza, tuzabana neza. twe tubana n’abantu bose ariko ntabwo waduhindura akarima kawe uhingamo ibyo ushaka. Natwe dufite ibyo dushaka.”