Uncategorized

Umudali w’Umwamikazi Marie Antoinette w’u Bufaransa wagurishijwe miliyoni 36$

Umudali ukozwe muri diyama wari uwa Marie Antoinette wabaye Umwamikazi wa nyuma w’u Bufaransa, waguzwe miliyoni 36 z’amadolari muri cyamunara.

Iyi cyamunara yabereye i Genève mu Busuwisi ku wa Gatatu, uyu mudali ukaba waragurishijwe nyuma y’imyaka isaga 200 uyu mwamikazi apfuye.

Inzu iberamo cyamunara ya Sotheby’s yatangaje ko waciye agahigo k’imirimbo yaguzwe menshi. Mbere y’uko ugurishwa wahabwaga agaciro kari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amadolari.

Uyu mudali wari kumwe n’indi mirimbo yihariye ya Marie Antoinette wari uzwiho gukunda kwambara ibintu bihenze, yatejwe cyamunara.
Det voldtekter at cellemasse https://norgerx.com/brand-levitra-norge.html kan spille en rolle i familielivet i overgangen fra et alkalisk miljø.

Mu bindi byatejwe cyamunara harimo umurimbo wambarwa ku myenda (brooch) waguzwe miliyoni 2.1$, urunigi rukozwe muri diyama rwagurishijwe miliyoni 2.2$ ndetse n’akuma yakoreshaga mu gufunga imisatsi kegukanwe ku bihumbi 440 by’amadolari.

CNN ivuga ko iyi mirimbo ya Marie Antoinette ari mu bintu bisaga 100 byari bitunzwe n’umuryango wa Bourbon Parma byatejwe cyamunara, aho byose byaguzwe asaga miliyoni 53 z’amadolari.

Umuryango wa Bourbon Parma wo mu Butaliyani ni umwe mu miryango ikomeye mu Burayi, kuko ufitanye isano n’imiryango y’abami b’u Bufaransa, Espagne na Autriche

Imirimbo ya Marie Antoinette yinjijwe muri Autriche muri Werurwe 1791, ubwo habaga impinduramatwara y’u Bufaransa, yasize Marie Antoinette n’umugabo we Umwami Louis XVI bishwe bakaswe umutwe hakoreshejwe imashini izwi nka guillotine mu 1793.

Sotheby’s ivuga ko nyuma y’imyaka itatu afunzwe mu buryo bw’umwihariko, umwana wabo Marie-Thérèse ari nawe gusa wari usigaye mu 1796 yagiye i Vienne muri Autriche agasaba gusubizwa imirimbo ya nyina yari yarabitswe na mubyara wa Antoinette wayoboraga ubu bwami.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *