Ifu Y’imboga n’imbuto Banywa Mugikoma “Inkuru Ya Marie Janviere Wishatsemo Ibisubizo”
Imyaka 30 ishize Abanyarwanda biboheye, bamwe mu bari n’abategarugori bagaragaza ko agaciro bahawe batakangije binyuze mu bikorwa by’iterambere bigejejeho hamwe n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Mukamuhirwa Marie Janviere n’umubyeyi utuye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere Ka Musanze, akaba yariteje imbere, binyuze mu ifu iva mu mboga no mubyokurya bindi, aho abifata akabyumisha ubundi akabikoramo ifu.
Kurubu Marie Janviere afite uruganda rwitwa Veggies for Health Ltd (VFH), rukora ifu y’igikoma y’abana n’abakuru ikoze muri karoti, Imboga, Betarave hakaba nindi yongewemo ifu y’indagara.
Marie Janviere avugako igitekerezo cyo gukora iy’ifu yakigize muri 2011 ubwo umwana we yamuhaga imboga akazanga maze akabura uko abigenza kugirango umwana we abona intungamubiri zisangwa mu mboga, maze aza kugira igitekerezo cyo kumisha imboga ubundi akazisya akazivanga n’ifu y’igikoma, yahise atangira kubikora maze umwana we arabikunda ubundi zantungamubiri yaburaga atangira kuzibona atyo.
Nyuma yagiye afasha n’abaturanyi gukora iyo fu, azakugira n’ibindi yongeramo nka karoti nuko abasogongeyeho bose bakamubwira ko arabyiza biza kurangira afashe umwanzuro wo kuba yatangiza uruganda noneho ajya kwiga ubumenyi bw’ibiryo (Food science) kugirango amenye neza uko bikorwa hato ejo atazakora ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa se ugasanga nizo ntungamubiri biba bifite bikiri bibisi iyo byumishijwe ntaziba zikirimo, Agana iyishuri atyo.
Nyuma yo kwiga yatangije Uruganda muri 2019, aza nokubona inkunga y’umushinga agura imashini z’umisha ni zisya.
Marie Janviere akomeza avugako atagarukiye aho gusa kw’ifu y’igikoma ahubwo ko yakoze n’ifu y’indagara aho azifata akazumisha ubundi nyuma akazisya kandi zigasigara zifite za ntungamubiri zazo.
Mukamuhirwa Marie Janviere Ati. “Nararebye nsanga harigihe indagara zikunda kubura noneho nkuko nazikoreshaga mw’ifu y’igikoma mpitamo kuzikora ukwazo kuburyo aba Ari fu itunganyije neza kandi itagombera kubanza guteka.”
Marie Janvier asoza avuga ko izifu ari nziza ku mwana ugitangira kurya kuko ahera ku bintu byoroheje kandi zikaba zifite intungamubiri zose zirangwa muri buri gihingwa kiba cyakoreshejwe, Yewe hakaba hari n’amajyane akozwe muri cyayicyiyi hamwe n’umwenya.
Marie Janviere akorera mu Karere Ka Musanze akaba yarahaye akazi abandi bagore bagera kuri 4 bahoraho n’abandi banyakabyizi.
Ibicuruzwa Bya marie Janviere Byose bizwi Ku izina ‘Amahitamo’ aho avugako impamvu yashisemo iri zina aruko ngo “burya iyuhisemo neza ugera kure kandi heza”.
Ibi bicuruzwa ubishaka wabisanga ahantu henshi hatandukanye mu gihugu.
By: Bertrand Munyazikwiye