Uganda: Abantu 13 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica impunzi esheshatu

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu 13 bakurikiranyweho uruhare mu kwica abantu batandatu, mu nkambi y’impunzi mu gace ka Madi Okollo.

Polisi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, umugabo witwa Ajute Rahman Yassin yari aragiye inka hafi y’inkambi y’impunzi, akaza gusagararirwa n’abasore bo mu nkambi.

Ngo yahise yirukira kwa nyirarume wahise amujyana kwa muganga, maze umukobwa waho akibyumva abwira abamotari bo muri ako gace ko Ajute yishwe n’impunzi, bituma barema igico batera inkambi, bicamo batandatu, abandi bane barakomereka.

Polisi yatangaje ko imirambo y’abishwe yajyanywe mu buruhukiro bwa Arua kugira ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe ababigizemo uruhare batawe muri yombi. Iyo nkambi icumbikiye impunzi ziganjemo izaturutse muri Sudan y’Epfo.

Ako gace kahise koherezwamo abapolisi n’abasirikare benshi, mu gukumira ko ubwo bugizi bwa nabi bwakongera kubaho.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *