AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Ubutaliyani bwashyizeho itegeko ribuza abana badakingiye kujya ku ishuri

Abana bo mu Butaliyani basabwe kutongera kujya ku ishuri cyeretse bagaragaje icyemezo cyuko bakingiwe neza.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’amezi yari ashize muri iki gihugu hagibwa impaka ku kuba gukingirwa byagirwa itegeko.

Ababyeyi bafite ibyago byo kuba bacibwa amande angana n’amadolari 560 y’Amerika mu gihe baba bohereje abana babo ku ishuri batarakingiwe. Abana batagejeje ku myaka itandatu y’amavuko bashobora koherezwa iwabo.

Iri tegeko rishya rishyizweho mu gihe hari ukwiyongera cyane kw’indwara y’iseru, ariko abategetsi bo mu Butaliyani bavuga ko imibare y’abakingirwa imaze kwiyongera kuva iri tegeko ryatangira gukurikizwa.

Bijyanye n’iri tegeko ryiswe Lorenzin – ryitiriwe uwahoze ari minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu waritangije, abana bagomba guhabwa inkingo zitandukanye mu buryo bw’itegeko mbere yuko batangira ishuri. Zirimo nk’urukingo rwa mugiga, iseru, n’ibihara.

Iri tegeko kandi ritegeka ko abana bafite kugeza ku myaka itandatu y’amavuko, birukanwa mu mashuri y’incuke mu gihe nta cyemezo bagaragaje cyuko bakingiwe.

Mu kwezi gushize kwa kabiri, umwana w’imyaka umunani y’amavuko wari urimo kugenda yoroherwa indwara ya kanseri, yananiwe kujya ku ishuri mu murwa mukuru Roma w’Ubutaliyani bitewe no gucika intege k’ubwirinzi bwe bw’umubiri.

Uwo mwana yari amaze amezi avurwa indwara ya kanseri yo mu maraso (leukaemia), ariko yari afite ibyago byo kwandura kubera ko hari bamwe mu banyeshuri bo ku ishuri yigaho batari barakingiwe – harimo na benshi bo mu cyumba cy’ishuri yigamo.

Iri tegeko ryashyizeho abategetsi b’Ubutaliyani bavuga ko bashaka kongera ikigero cy’abakingirwa cyagaragazaga kugabanuka cyane kijya munsi ya 80 ku ijana (80%), mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) risaba ko inkingo zitangwa ku kigero cya 95 ku ijana (95%).

Ku wa mbere w’iki cyumweru – wari umunsi wa nyuma ababyeyi bari bafite wo kugaragaza ko abana babo bakingiwe neza – minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje imibare ivuga ko ikigero cy’ikingira kigeze cyangwa kiri hafi ya 95% ku bana bose bavutse mu mwaka wa 2015, bitewe n’urukingo runaka ruri kuvugwaho.

Ikigero cya 95% giteganywa na OMS, ni igihe abaturage bahagije baba bamaze gukingirwa kuburyo biba bigoye ko indwara yakwirakwira, bityo bikarinda n’abaturage baba badashobora gukingirwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *