AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda hari abana b’inzererezi barenga 2800

Ubushakashatsi bwakozwe ku kibazo cy’abana bo mu muhanda bwagaragaje ko mu mijyi minini y’igihugu harimo inzererezi 2882 aho abarenga 91% muri bo ari abahungu.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019. Bwakozwe hakorwa igenzura mu bice byose by’igihugu cyane mu mijyi minini ikorerwamo ubucuruzi.

Amakuru kuri aba bana yatanzwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo byita ku bana b’inzererezi 19 ndetse n’ibigo by’igororamuco (Transit Centers).

Abana 2882 nibo byagaragaye ko bari mu muhanda barimo abahungu 2621 n’abakobwa 261. Muri aba bose, umubare munini ni uw’abana bari hagati y’imyaka 11-14.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri aba bana baba mu muhanda, 55.6%, bahaba mu buryo buhoraho kuko ari naho bakura ibyo kurya naho 44.3% birirwa ku muhanda ariko bakaza gutaha naho 0.1% ni abana babana n’ababyeyi babo ku muhanda aho akenshi baba barahavukiye.

Bwerekanye kandi ko 1629 ari abana bafite ababyeyi bombi, 202 bafite umubyeyi w’umugabo, 490 bafite ba nyina gusa naho 135 bapfushije ababyeyi bombi. Ikindi kandi 215 bazi ba nyina gusa, 37 ntibazi niba hari umubyeyi n’umwe bagira.

Akarere ka Gasabo  ni ko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana b’inzererezi kuko harimo abagera kuri 413.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *