U Rwanda rwungutse ibigo 3 bishya bisuzuma ubuziranenge bw’imodoka
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yatashye ku mugaragaro ibigo bitatu bisuzumirwamo ubuziranenge bw’imodoka biza byiyongera ku cyari gisanzwe gikorera mu Mujyi wa Kigali, i Remera ahazwi nko kuri Contole Technique.
Ubusanzwe, icyo kigo kimwe rukumbi cyasuzumaga ubuziranenge cyatangaga serivisi neza ariko ugasanga abatunze ibinyabiziga mu bice bitandukanye by’Igihugu bagorwa buri gihe n’uko bibasaba igihe n’ubushobozi bwisumbuye kugira ngo babe baza gusuzumisha ibinyabiziga byo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri ubu huzuye ibyo bigo bitatu bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga birimo kimwe gihererye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ikindi mu Karere ka Musanze ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.
Mu Majyaruguru, icyo kigo cyafunguwe na Minisitiri w’Ibudukikije Dr Mujawamaliya Jeanne d’Arc ari kumwe na Guverineri Gatabazi JMV ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.
Mu Burasirazuba, Ikigo cyafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DCGP Marizamunda Juvenal.
Mu Majyepfo cyafunguwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda Johnston Busingye ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Pilisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.
Ibyo bikorwa remezo byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miriyari 5, cyane ko kubaka ikigo kimwe no kugishyiramo ibikoresho byabugenewe bitwara ingengo y’imari ya miriyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Byitezweho koroshya serivisi zitangwa mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga no gukuraho imihangayiko y’abashoferi yo gukora ingendo ndende bajya gusuzumisha ibinyabiziga i Kigali.
Izo serivizi zicungwa n’Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC). Ni ikigo cyatangiye gutanga serivisi zo gusuzuma imyuka yangiza ikirere mu mwaka wa 2008; icyo gihe cyahereye ku modoka nini gusa nyuma mu mwaka wa 2009 gitangira no gusuzuma imodoka ntoya.
Kuri ubu cyari gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 500 ku munsi, kuri ubu buri kigo kiyongereyeho kikaba gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 200 ku munsi.