U Rwanda rwishimiye inkunga y’u Buhinde yo kurwanya COVID-19
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Damodardas Modi, amushimira inkunga u Buhinde bwageneye u Rwanda mu gushyigikira urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).
Perezida Kagame yavuze ko icyo kiganiro kibanze ku mubano mwiza umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi no ku nkunga y’u Buhinde ku Rwanda.
Ati: “[…] Twaganiriye ku mubano wacu mwiza umaze igihe no ku nkunga u Buhinde bukomeje kuduha. Namushimiye ku bikoresho by’ubuvuzi u Buhinde bwahaye u Rwanda muri uru rugamba rwo guhangana na Covid19. Twarayishimiye cyane.”
Minisitiri w’Intebe Modi yagaragaje uburyo u Buhinde bukomeje kunyurwa n’intambwe imaze guterwa mu kunoza umubano hagati yabwo n’u Rwanda by’umwihariko nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda muri Nyakanga 2018.
Yashimye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu guhangana ‘icyorezo cya COVID-19, ati: “U Rwanda ruhanganye neza n’icyorezo cya COVID-19 mu buyobozi bwawe. U Buhinde bwishimiye gushyigikira umuhate wanyu, utari uwo kurwanya icyorezo gusa, ahubwo n’uwo gukomeza iterambere ry’u Rwanda riri kurwego rushimishije.”
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kuba inkingi ya mwamba y’umubano u Buhinde bufitanye n’Afurika, yifuriza Abanyarwanda guhorana amagara mazima no gutsinda iki cyorezo cyugarije Isi.
Abayobozi bombi banahanye ubuhamya bw’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu bw’ibihugu byombi, biyemeza gushyigkirana no gufasha by’umwihariko Abanyarwanda n’Abahinde bari muri ibyo bihugu byombi nk’abanyamahanga.
Ubwo yasuraga u Rwanda mu 2018, Minisitiri w’Intebe Modi yakiriwe na Perezida Kagame, basura Umudugudu w’Ikitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, aho yasize atanze inka 200 zo gukamirwa abawutuye.
U Buhinde bufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bukungu, aho ishoramari ry’Abahinde rikomeje kwigaragaza mu Rwanda.
U Buhinde ni igicumbi cy’ubumenyi ku Banyarwanda batagira ingando, ndetse bukaba n’Igihugu cyagobotse benshi mu bijyanye n’ubuvuzi bwananiranye mu Bitaro byo mu Rwanda.
Src:ImvahoNshya