U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bizahabwa urukingo rwa Coronavirus
U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu 92 biri mu nzira y’amajyambere, rwamaze kwemezwa nka kimwe mu bihugu bizahabwa urukingo rwa Coronavirus, muri gahunda yiswe ‘COVAX’ y’ihuriro ry’ibihugu, ibigo ndetse n’imiryango mpuzamahanga rigamije gukwirakwiza urukingo rwa Coronavirus ku Isi yose mu buryo bungana.
Byitezwe ko ku ikubitiro, ubwo urukingo rwa mbere ruzaba rumaze kwemezwa, u Rwanda ruzahabwa inkingo nke, zizibanda cyane ku gukingira abasanzwe bakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bigaragaye ko bihutirwa cyane.
Amakuru avuga ko icyiciro cya mbere kizakingira abaturage bagera kuri 3%, bivuze ko muri miliyoni 12.5 zituye u Rwanda uyu munsi, hafi 375 000 bazahabwa urukingo rwa Coronavirus.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ari na ryo rizakurikirana itangwa ry’izi nkingo, rigira ibihugu inama yo kuzabanza guha inkingo abakora mu nzego z’ubuzima, kuko bari mu bafite amahirwe menshi yo kwandura Coronavirus, gusa ibi si ihame, kuko buri gihugu kizakoresha inkingo cyahawe mu buryo kibyifuzamo.
Byitezwe ko nta gihindutse, ahagana rwagati mu mwaka utaha, u Rwanda ruzahabwa izindi nkingo zigenewe by’umwihariko abari mu byiciro bishobora kugirwaho ingaruka zikomeye na Coronavirus, barimo abakuze n’abasanganywe ubundi burwayi.
Iki cyiciro gishobora kuzasiga abarenga 10% by’Abaturarwanda bakingiwe Coronavirus, kandi kikazibanda ku bice birimo ubwandu bwinshi bwa Coronavirus kurusha ibindi. Nko mu Rwanda, Kigali yazitabwaho mbere y’ibindi ukurikije uko ubwiyongere bw’ubwandu buhagaze magingo aya.
U Rwanda kandi rushobora kuzahabwa urukingo ku nshuro ya gatatu, igihe rwaramuka rugaragayemo ubwandu bwa Coronavirus mu buryo bukabije, kandi ubushobozi bw’amavuriro yarwo bukaba budashobora guhangana n’ubukana bw’icyo cyorezo.
Iki cyiciro byitezwe ko kizatangwa mu mpera z’umwaka utaha, ari na cyo gihe OMS ivuga ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuzarangira burundu.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse kubwira IGIHE ko leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuzakingira byibura 25% by’abaturage b’igihugu, ikigero gishobora gutuma ubwandure bugabanuka cyane kuko bwakwirakwizwa na bacye.
Icyo gihe yavuze ko urukingo rumaze kuboneka, “nibura u Rwanda rwakingira 25% by’abaturage bacu kugira ngo icyo gikorwa gitange umusaruro”.
Ihuriro rya COVAX rigizwe n’ibihugu 156 muri rusange, birimo 92 biri mu nzira y’amajyambere ari na byo byemerewe inkunga, n’ibindi 64 bifite ubushobozi bwo kuzishakira inkingo, biri muri iri huriro mu rwego rwo gutanga ubufasha.
Ibi bihugu byose bituwe na 64% by’abatuye Isi, ku buryo biramutse bigeze ku ntego yabyo, byafasha Isi guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus. Hagati aho, ibihugu bya Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya ntibiri muri iri huriro.
Kugira ngo byibura abantu miliyari ebyiri bazakingirwe Coronavirus mu mwaka utaha, birasaba ko Isi haboneka miliyari 3.4$, ariko muri aya mafaranga yose, miliyari 2$ zikenewe bitarenze uyu mwaka kugira ngo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bibashe kuzahabwa urukingo mbere y’umwaka utaha.
Magingo aya, hari inkingo zigera muri esheshatu zigeze mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza, ari na cyo cya nyuma mbere y’uko zemezwa zikanahabwa abantu. Ntibizwi neza igihe urukingo runaka ruzemezwa, gusa bivugwa ko hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza, urukingo rwa mbere ruzajya hanze.
Hagati aho, igihugu cy’u Burusiya cyamaze gutangaza ko urukingo rwacyo rwamaze kwemezwa, ndetse mu kwezi gutaha, iki gihugu kikazatangira kuruha abenegihugu, aho byitezwe ko abarenga miliyoni 100 bashobora kuzaruhabwa. Uru rukingo ariko ntabwo rwemejwe na OMS.
Abanenga COVAX bavuga ko uburyo iri huriro rizakora bitazatanga umusaruro kuko urukingo ruzahabwa ibihugu bidafite ubwandu bwa Coronavirus bwinshi, nyamara hari ibihugu bifite ubwandu bwinshi byakabaye byitabwaho by’umwihariko.
Ibi ariko OMS ibitera utwatsi, ikavuga ko n’ubwo ibihugu byaba bifite ubwandu bucye, bushobora kwiyongera mu buryo butunguranye, ari nayo mpamvu na byo bikwiriye kwitabwaho hakiri kare.
Src:Igihe