U Rwanda rugiye kugaragaza ibikorwa byarwo by’ikirenga mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe muri COP30 izabera muri Brezili
U Rwanda ruzitabira Inama ya 30 y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya ihindagurika ry’ibihe (COP30), izabera mu mujyi wa Belém, mu gihugu cya Brezili, kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2025. Iyo nama mpuzamahanga izabera mu gace ka Amazon, izaba ari amahirwe akomeye yo kongera kwimakaza ubufatanye bw’amahanga mu kubungabunga ibidukikije no kurinda ibinyabuzima.

Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije, rizifatanya n’abandi bayobozi b’ibihugu, impuguke n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kugaragaza ubushake bukomeye bwo kugabanya ubushyuhe bw’Isi ku gipimo cya dogere 1.5°C, no kongera ishoramari rigamije kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga ibinyabuzima no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
U Rwanda muri COP30 ruzakora ibi bikurikira:

Muri iyi nama, u Rwanda ruzamurika intego nshya ziri muri NDC 3.0 (Nationally Determined Contribution) — gahunda igaragaza ibyerekezo bishya mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kongera ubwirinzi mu myaka igera kuri 10 iri imbere. Iyi gahunda nshya izerekana uko igihugu cyiyemeje gukomeza kuba intangarugero mu kubaka ubukungu burambye kandi budaheza.
U Rwanda kandi ruzatangiza Urubuga rw’Igihugu rw’Ibidukikije n’Iterambere (National Platform for Climate and Development), ruzaba ruyobowe na Leta y’u Rwanda, rugamije guhuriza hamwe no guhuza ishoramari rya Leta n’irya ba rwiyemezamirimo mu gushyigikira NDC 3.0 n’izindi gahunda z’iterambere.
Ku bufatanye na UNDP, u Rwanda ruzanatangiza Ikigega gishya cya Biodiversity Window, gishyirwa muri Rwanda Green Fund (FONERWA), kizibanda ku gufasha imishinga yita ku kurengera ibidukikije, gusubiranya amashyamba no kurengera ibidukikije biciye mu baturage.

U Rwanda ruzanerekana aho rugeze mu ishyirwa mu bikorwa rya Enhanced Transparency Framework ryo mu masezerano ya Paris, aho ruzasangiza ibindi bihugu uburyo bukoreshwa mu gukurikirana no gusobanura ibyagezweho mu bikorwa byo kurengera ikirere.
Gukomeza ubufatanye mu mafaranga yo kurengera ikirere
U Rwanda ruzagira uruhare rukomeye mu biganiro ku masoko ya karuboni, cyane cyane ku bijyanye n’isohoka ry’ingingo ya 6 y’Amasezerano ya Paris. Ruzanaharanira uburyo bunoze bwo kugera ku ntego nshya yo gushaka miliyari 300 z’amadolari ya Amerika agomba gushyirwa mu bikorwa byo kurengera ikirere.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye Ati.” Iyi COP 30 izaba Ingenzi cyane mu gusobanura uburyo amafaranga mpuzamahanga Yakomeza gutaha ibikorwa bifatika byo kurwanya ihindagurika ry’ibihe .U Rwanda ruzaharanira ko ha Shyiraho intego isobanutse kandi iringanije y’amafaranga n’ingaruka ndetse n’ibyiza.”
Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Wungirije muri REMA akaba ari we uhagarariye u Rwanda mu biganiro, yagize a Ati “. U Rwanda ruje muri COP 30 rwiteguye kugaragaza uko ubuyobozi n’ubuhanga bw’igihugu bushobora guhindura imigambi mpuzamahanga ikavamo ibikorwa bifatika. Binyuze muri NDC Nshya,gahunda yo gutera inkunga ibikorwa by’ibidukikije n’urubuga rw’igihugu rw’ibidukikije,turubaka nukuntu burambye kandi bunoze”.
Paviyon y’u Rwanda: Ihuriro ry’ibiganiro by’ingenzi
Mu gihe cy’iyi nama, Paviyon y’u Rwanda izakira ibiganiro n’ibikorwa by’ikirenga birebana n’imari y’ibidukikije, amasoko ya karuboni n’uburyo bwo gushishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa by’iterambere ritangiza ibidukikije.

By:Florence Uwamaliya
![]()

