U Bushinwa bwohereje icyogajuru kuri Mars

U Bushinwa bwohereje icyogajuru cyabwo cya mbere kuri Mars, mu butumwa bwiswe Tianwen-1 buzarangira umwaka utaha wa 2021. Iki cyogajuru cyoherejwe mu kirere giturutse mu gace ka Hainan.

Byitezwe ko iki cyogajuru kizamara iminsi 90 kuri uyu mubumbe. Umushakashatsi mu kigo cy’u Bushinwa gishinzwe Siyansi, Bao Weimin, yavuze ko kimwe mu bigoye muri ubu butumwa ari uburyo iki cyogajuru kizabasha guhagarara kuri Mars kuko bica mu nzira enye zitwara hagati y’iminota irindwi n’umunani.

Ni ku nshuro ya kabiri u Bushinwa bugize uruhare mu bushakashatsi kuri Mars. Mu myaka icyenda ishize, u Burusiya bwakoranye n’u Bushinwa maze bwohereza mu kirere icyogajuru cyitwa Yinghuo-1. Gusa kubera ibibazo by’ikoranabuhanga, byaje gutangazwa ko iki cyogajuru cyaburiwe irengero.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu cya mbere cyohereje icyogajuru kuri Mars mu Ugushyingo 1964.

U Bushinwa burateganya kubyaza umusaruro isanzure kurusha ibindi bihugu binyuze mu mugambi wabwo wo kubaka mu isanzure igice gikorerwamo ubushakashatsi, kikanagenzura ibyogajuru.

Buherutse kohereza mu kirere “Chang-Zheng 5B”, rockette ishobora kuzamura ibyogajuru yikoreye toni 22. Iyi rockette u Bushinwa bwohereje izafasha kandi mu mushinga wa Chang’e 5 wo kugera ku kwezi mu mpera za 2020.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *