Trump yatunzwe agatoki mu kwivana mu masezerano na Iran ahima Obama

Ubutumwa bushya bw’uwari ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sir Kim Darroch, bwashinje Perezida Donald Trump ko yivanye mu masezerano hagati ya Iran n’amahanga, nk’uburyo bwo guhima Barack Obama yasimbuye.

Mu 2015 ubwo Obama yari ku butegetsi, nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Burusiya n’u Budage, byasinyanye amasezerano na Iran agamije gukumira uburyo icyo gihugu cyari gikomeje kwikungahazaho ingufu za nucléaire, ngo gikurirweho ibihano mpuzamahanga mu by’ubukungu cyari cyarafatiwe.

Gusa Trump yanenze cyane ayo masezerano ndetse ku wa 8 Gicurasi ayavanamo Amerika, anaburira igihugu cyangwa ikigo kizakomeza ubucuruzi busesuye na Iran.

Mu butumwa ambasaderi Sir Kim Darroch yandikiye abayobozi be muri Downing Street icyo gihe, yavuze ko Trump arimo kwivana muri aya masezerano kubera imyumvire n’“impamvu ze bwite”, kuko ari amasezerano ya Obama.

Ni amagambo yanditse nyuma y’urugendo rw’uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, muri Amerika mu mwaka ushize, agamije kumvisha Trump ko adakwiye kuvana Amerika muri ayo masezerano.

Ni igikorwa Darroch yavuze ko cyanateye ubwumvikane buke mu bantu ba hafi bafasha Trump, ananenga White House kuba itagira gahunda y’igihe kirekire.

Aya makuru yashyizwe ahabona na Mail on Sunday nyuma y’iminsi mike Sir Kim avuze ko ubutegetsi bwa Trump budashoboye. Ni ibintu byarakaje Trump ku rwego rukomeye ndetse birangira uyu ambasaderi yeguye, avuga ko bitakimushobokeye gukomeza inshingano ze.

Itangazwa ry’ubu butumwa ryakuruye impaka mu Bwongereza, aho abayobozi bamwe basaba ko abashyize ubu butumwa ku karubanda bakwiye kubibazwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *