Afrika:Mu bakora ubushakashatsi muri Siyansi n’Ikoranabuhanga Abagore baracyari bacye

Icyegeranyo cyakozwe n’abahanga mubyerekeye uburezi basanze abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi hifashishijwe ikoranabuhanga  bakiri kurugero rukeneye kuzamurwa ugeraranije n’abahungu cyangwa abagabo muri rusange.

Ibi n’ibyagaragajwe n’Impuguke mu burezi ziturutse mu bihugu bigera ku 9 byo k’umugabane  w’Afrika bateraniye mu nama  i Kigali hamwe  urugero  abagore  bagezeho mugukora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo ikorana n’Umuryango w’Abibumbye wita k’uburezi  (UNESCO), Albert  Mutesa avuga ko igitsinagore  mu bakora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga bakiri ku mubare mucye cyane  muri Afurika ugereranije n’igitsinagabo .

Ibi akaba  yarabitangaje  ubwo hasozwaga  amahugurwa y’iminsi igera 5 yabereye i Kigali  agahuza abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi  baturutse  mu bihugu 9 by’Afurika, bakaba bateranijwe no kwigira  hamwe uko ubushakashatsi buhagaze ku bagore n’abakobwa b’Abanyafurika muri siyansi n’ikoranabuhanga ,intege  nke cyangwa inzitizi zikigaragaramo , n’icyakorwa  kugirango habeho impinduka nziza .

Yagize ati: “Nyuma yo kurebera  hamwe uburyo  ubushakashatsi buhagaze mu bihugu byacu cyane cyane bwibanda k’ ubukorwa n’abakobwa  ndetse n’abagore muri siyansi n’ikoranabuhanga , twasanze ibihugu byinshi  bitaragera ahishimishije ,b ityo hakaba hakwiye gufatwa  ingamba  nshya kugirango ibintu bijye mu buryo”.

Yongeyeho ko impamvu ishobora gutuma  habaho igice cy’abaturage kitisanga mu bakora  ubushakashatsi biterwa  ahanini  n’uko  abahitamo  gukurikira  siyansi mu mashuri bakiri  ku mubare  muto ndetse  n’abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga  ugasanga  nabo  umubare utarazamuka.

Yerekana imvano  yadindije izamuka ry’imibare  ku bakobwa n’abagore bo k’u mugabane wa Afurika mu bakora ubushakashatsi , yatunze agatoki imyumvire itarijyanye n’igihe aho mu bihugu byinshi abana b’abakobwa batahabwaga amahirwe angana n’ayabahungu mu kwigira igihe.

Abisobanura muri aya magambo ati : “Birakwiye kandi nicyo  gihe kugirango abakobwa  bumve ko na bo bashoboye kimwe na bahungu  basaza babo, bafate umwanya wabo bawuharire kwiga ubumenyi  ndetse n’ikoranabuhanga , ibyo bizatuma barushaho  kuzamura  umubare  wabo by’umwihariko ku bakora ubushakashatsi, ari nabyo bizaba umusingi  w’iterambere  cyane mu bihugu bavukamo”.

Icyegeranyo cyakozwe  cyashyize  ibirwa bya Seyshelles kumwanya  wa 78% by’abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi ugereranije n’ahandi ,nkuko byagarutswe ho  n’uyu muyob ozi   Albert Mutesa .

Ibi kandi byashimangiwe  n’umwe mubari bitabiriye aya mahugurwa  waturutse mu birwa bya Seyshelles aho ahamya ko kugirango umubare  w’abagore bakora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga  wiyongere  byaturutse ku ngamba  igihugu cyafashe mu kwimakaza uburezi bw’umwana w’umukobwa ,akaba ari nayo mpamvu byazamutse bikagera  kuri 78% .

Abakoze aya mahugurwa bo mu bihugu byose uko ari 9 bahurije ku ngamba zimwe zo gukomeza kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi hakorwa ubuvugizi  kubikwiye guhinduka no gushyirwamo imbaraga ,kugira ngo iterambere ry’ibihugu rigirwemo uruhare n’abantu bose.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *