Skol yashyize igorora abazitabira igitaramo cyatumiwemo ’Uncle Waffles’ wo muri Afurika y’Epfo
Hifashishijwe ikinyobwa ruheruka gushyira ku isoko cya Skol Pulse, Uruganda rwa Skol ku nshuro ya kabiri rwinjiye mu bufatanye na Intore Entertainment, aho kuri iyi nshuro mu gitaramo cyatumiwemo Umunyafurika y’Epfo, Lungelihle Zwane wamenyekanye nka ’Uncle Waffles’. Abazacyitabira banywa iki kinyobwa bazashyirirwaho igabanywa ry’ibiciro.
Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022. Uncle Waffles azagihuriramo n’aba DJs bo mu Rwanda barimo; DJ Toxxyk, DJ Khalex, DJ Pyfo, Dj Higa na Dj Rusam.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 20Frw mu myanya isanzwe, n’ibihumbi 300Frw mu myanya y’icyubahiro y’abantu batandatu bari kumwe.
Iki gitaramo kigiye kuba ku bufatanye na Skol binyuze muri Skol Pulse.
Tuyishime Karim ushinzwe Iyamamazabikorwa muri SKOL yabwiye IMENA ko impamvu bahisemo gukorana ku nshuro ya kabiri na Intore Entertainment yateguye iki gitaramo kuko isanzwe ifite uburambe kandi mu gihe bakoranye bakaba baragiye bakorana neza.
Ati “Intore Entertainment basanzwe bafite uburambe mu gutegura ibitaramo bibereye ijisho kandi ibyo dukoranye byose bigenda neza. Turi gukorana Intore Sundays, twakoranye no muri Trappish I Concert, icya Koffi Olimide n’ibindi byinshi duteganya gukorana unomwaka. Iby’ingenzi ni ugukorana n’abantu bazi ibyo bakora kuko natwe bidufasha kugeza kubakunzi ibinyobwa byacu ibyiza tuba twabateganyirije.”
Yakomeje avuga ko mu gihe Skol Pulse ariyo nzoga bashyize ku isoko yagenewe urubyiruko, ubu bari kugenda bayisogongeza abantu bityo batekereje no kuyizana muri ibi birori kuko bizaba byiganjemo abakiri bato. Ati “Ubu Turi gufasha abantu gusogongera ku bwiza bwa Skol Pulse tubinyujije mu muziki ndetse n’ibirori , rero gukorana na Intore Entertainment tuba twizeye ko intego yacu tuyigeraho uko tubyifuza.”
Abakunzi ba Skol Pulse bazabona uburyo buboroheye bwo gutsindira amatike yo kuba bakwitabira iki gitaramo gitegerejwe na benshi muri Kigali. Abashaka kujya mu mubare w’abahatanira kwegukana amatike bajya ku mbuga nkoranyambaga za Skol Pulse cyangwa Skol Brewery Ltd.
Mu minsi yashize Uruganda rwa Skol rwatangiye kuzenguruka mu tubari dutandukanye rwumvisha abantu icyanga cya Skol Pulse ruheruka kumurika ndetse n’indirimbo zayikorewe zigiye gutoranywamo imwe.
Ni igikorwa cyatangiye tariki 22 Mata, nyuma yaho mu Ukuboza umwaka ushize uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwamuritse ku mugaragaro iyi nzoga nshya ‘Skol Pulse’ ikozwe mu binyampeke n’ibindi birimo igihingwa cya ‘Hops’.
Yves Uwiduhaye ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Pulse , yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagitekereje bashaka kumvisha abakiliya babo indirimbo eshatu zijyanye n’iyi nzoga.
Harimo indirimbo yakozwe na Ariel Wayz, Gabiro Guitar n’iya Ish Kevin na Memo. Aba bahanzi bose baririmbiye muri beat yakozwe na Davydenko.
Yavuze ko batekereje iki gikorwa kubera ko bashaka ko Skol Pulse iba inzoga y’urubyiruko akaba ari nayo mpamvu bashaka kurwiyegereza cyane.
Ati “Iki gikorwa twagitekereje kubera ko Skol Pulse dushaka ko iba inzoga y’urubyiruko rukunda kujya mu birori, ibitaramo n’ibindi.”
Iki gikorwa kizaba kugeza muri Gicurasi irangira. Uruganda rwa Skol ruteganya kujya no mu tundi duce two hanze ya Kigali nka Musanze, Rubavu n’ahandi bazahitamo.
Tariki ya 17 Ukuboza 2021, ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Ld (SBL) rwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya ya ‘Skol Pulse’ mu gikorwa cyabereye kuri Gilt Club i Kibagabaga.
Skol Pulse iri mu icupa ry’icyatsi kibisi rya 33cl, ifite umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl. Uruganda rwa Skol rusanganywe ku isoko ibinyobwa bitarimo umusemburo nka Skol panaché n’ibirimo umusemburo nka Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold na Skol Canette.
Ushobora no kumvira izi ndirimbo kuri website ya www.skolpulse.rw. Aho wumva indirimbo eshatu hanyuma ukitorera iyo ukunze.Uncle Waffles ategerejwe mu Rwanda
DJ Toxxyk ari mu bazacuranga mu gitaramo cya Uncle WafflesDj Higa na Rusam bazasusurutsa abazitabiraDj Khalex azasusurutsa abazitabira iki gitaramo