Rwanda:2030 munzira Yo kurandura Virusi Itera sida burundu.
Ku taliki 1 Ukuboza 2021 u Rwanda rwifatanyije n’Isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida,
Aho u Rwanda wiyemeje ko 2030 icyorezo cya Sida kizaba cyarandutse burundu, Aho isanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira Iti.”Dufatanye Turandure Sida”.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel akaba ariwe Mushyitsi Mukuru kuri uwo munsi Mpuzamahanga yatangarije abashyitsi abiri bitabiriye uwo muhango Aho yagize Ati 2030 tugomba gushyira ingamba zinoze kugirango igihugu cyacu kizaze mubyambere mu kurwanya Sida.
Aho yagize Ati.”Tumaze kwizihiza inshuti ya 33 umunsi Mpuzamahanga wahariwe ku rwanya Sida.”
Aho ,yongeyeho ko hashize imyaka igera kuri 40 habonetse umuntu wa mbere ufite virusi itera sida ,
Nkuko 2020 ibihugu byose byo ku isi byari byaramaze gusinya amasezerano ko 90% by’abantu bafite virusi itera Sida ko bose bazaba bafata neza imiti kugirango batazajya bagumya kwanduza abantu,
Yakomeje kugaragaza ko kugeza ubu 86% by’abafite virusi ya HIV bazi uko bahagaze, 97% byabo bafata imiti neza ndetse 90% byabo bagabanyije virusi mu maraso kubera gufata imiti neza ,
Tukaba dufite icyizere ko 20230 ko bizashoboka ko imibare izaba iri hasi nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNAIDS ryabitangaje.
Murasandonyi Alain, umwe mu rubyiruko rufite virusi itera Sida amaranye imyaka 27 akaba yarayivukanye akaba afata neza imiti ,ndetse anafasha n’urubyiruko ku kigo nderabuzima cya Rwampara Aho akangurira urubyiruko ruje kwipimisha virusi itera Sida kutiheba mugihe bayibasanzemo akabakagurira kurya neza kuko nabyo biri mubyubaka umubiri mukugirango babone gufata neza imiti,nabo bazarenze imyaka 80 inku yabitangaje.
Yagize ati “Niba dufite amahirwe yo kubona imiti ku buntu nta mpamvu ishobora gutuma utanywa imiti kuko niyo yonyine ishobora kurinda ubuzima bwawe ukabasha gukora ibyowifuza byose wapanze”
Uyu musore yakomeje asaba urubyiruko kutagira ipfunwe ryo kutajya gufata imiti ndetse nabamwe bataramenya uko bahagaze, bakihutira kumenya uko Bari kuko harigihe usanga bafite virusi itera sida batabizi bityo bakayikwirakiza hirya hino Kandi bakwiye kwifata cyangwa bagakoresha agakingirizo kugirango hatavaho haruwanduza undi.Kugezubu Nyagatare ifite 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA,ni mibare uheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima, y’ubwandu bushya yerekanaga ko abafite virusi itera SIDA bangana na 3%, abagabo bangana na 2.2%, abagore 3.6%, abakora umwuga w’uburaya ari 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina ari 4%
Naho iburengerazuba n’umujyi wa kigali Bari kukigero 4% mu kwandura agakokogatera Sida,Iburasirazuba na Majyepfo bafite na bo Bari kukigero cya6%.
Sibyo gusa ikige reranyo cyerekana kuva 2019 – 2020 biyongereye ho igitsina gore kuva ku myaka 15-19 ikigereranyo 5%.
Naho abangavu batewe inda zitateganyijwe bakiri mu mashuri yi’sumbuye 7%
Naho 3%usanga bahatakariza ubuzima mugihe babyara.
Iki ,kigereranyo Kandi usanga abageze ku Myaka 25-45 bakora imibonano Mpuzabitsina Ntagahato Abenshi Babana Nku mugore n’Umugabo abagera kuri 20,7 kubagore naho 22,3 ku basore 25-45 2% ugasanga 3%bakora Imibonano Mpuzabitsina Idakingiwe kuva Mukigero ki myaka 15.
Ku1-5 by’Abagore Bakora Imibonano Mpuzabitsina Idakingiwe Kugera ku myaka 18 Ikigereranyo ari 14 %
naho ku bashakanye usanga 9% by’Abagore aribyo bifite virusi itera sida naho2% by’abagabo kuva kumyaka 25-49 by’abashakanye usanga bacana inyuma,Kandi ku bagabo batangira bafite imyaka 20.
By: Uwamaliya Florance