Rwanda: Abanduye Coronavirus babaye 19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi banyarwanda babiri banduye Coronavirus umubare w’abanduye ugera kuri 19.

Abanduye ni Abanyarwanda babiri bakoreye ingendo mu bihugu byo hanze harimo uwageze mu Rwanda kuwa 19 Werurwe avuye i Dubai ndetse n’uwageze mu Rwanda tariki 20 uku kwezi nawe avuye Dubai.

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 hagaragara umurwayi wa mbere wa Coronavirus, umubare w’abamaze kwandura  kugeza ubu bamaze kugera kuri 19.

Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda iki cyorezo aho kugeza ubu imipaka ifunze, nta ngendo z’indege, ingendo zijya cyangwa ziva mu mujyi wa Kigali ziwuhuza n’indi  mijyi yo mu intara  zarahagaritswe, amasoko n’amaduka bishyirirwaho ingamba zihariye , n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Abakozi ba leta kimwe n’abikorera basabwe gukorera mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi bakabikora kenshi gashoboka, kudahana ibiganza mu gihe basuhuzanya, kwirinda gukoranaho no gusiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *