Kirehe:Koperative COCAMU iravuga imyato Umukuru w”Igihugu kunkunga yabateye
COCAMU ni Korerative ikorera imirimo yayo mu karere ka Kerehe ,Umurenge wa Musaza ikaba ifite mu nshingano zayo ibikorwa bitandukanye by’umwihariko kwita ku gihingwa cya Kawa.
Mu migabo n’imigambi aba bahinzi ba kawa bafite nk’intego ihoraho, nkuko byatangajwe na perezida wayo JUVENAL Bamurabako ,ni uko biyemeje gukomeza kuba ikitegererezo cyane ko bimwe mubikorwa bamaze kugeraho ubwabyo bigaragaza intera ishimishije ugereranije n’icyerekezo bihaye doreko bumwe mu hamya batanga, bemeza ko bamaze kurenga VISION 2020 ahubwo bakaba bakataje mu gusingira ikindi cyerekezo gishya.
Ibi ni bimwe mu bigwi byaraswe iyi Koperative mumuhango wabaye kuri uyu wa Kane Taliki ya 01 ukuboza,ubwo baba kuruhande rw’abanyamuryango ndetse n’abashyitsi bari bateranirijwe hamwe mugikorwa cyo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PAUL Kagame ku nkunga yabateye akabagenera imodoka ibafasha mu kazi kajyanye n’ubwikorezi bwa kawa yabo ,aho byinshi mubyo bamaze kugeraho badashidikanya ko ariwe babikesha bahereye kuriyo nkunga bahawe,ndetse n’impanuro adahema kugeza kubanyarwanda bose abashishikariza kwigira,byose bijyanye n’imiyoborere myiza akomeje kwimakaza mu gihugu.
Uyu muhango kandi wabimburiwe n’igitambo cya misa yayobowe na padiri EMMANUEL Mugiraneza wo mur’iyi paruwasi ya Musaza, aho mu nyigisho ndetse n’impanuro bahawe bashishikarijwe gukora cyane.Yagize ati “Uwabibye byinshi azasarura byinshi kandi n’uwabibye bike azarura bike,iyo niyo mpamvu mukwiye gukora cyane mukazabasha no gusagurira abandi “. by’umwihariko abanyamuryango ba koperative COCAMU bakaba bari bifuje iki gitambo cya misa nk’impamvu yo gushimira Imana mubyo yababashishije kugeraho nk’umugisha bayikesha.
Uyu muhango wasojwe n’igikorwa kiranga urukundo n’ubwitange ,aho koperative yageneye bamwe mu banyamuryango bayo inka murwego rwo kubaremera,ndetse n’abandi batari abanyamuryango basogongezwa kubyiza bituruka k’umusaruro wa koperative maze bahabwa ubwisungane mu kwivuza.