Rwamagana: Mugihe cya Covid-19 abagore barushijeho guhohoterwa
Mu Rwanda hashize igihe kitari gito harwanywa ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abagore ryaba irishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi , aho inzego zibifite mu nshingano zidahwema guhana abahamwe no kwijandika muri ibi byaha.
Muri ibi bihe bya Covid-19 byanatumye habaho gahunda ya ‘Guma Murugo’ bitewe n’uko habayeho igihe gihagije cyo kuba imiryango yaratakaje imwe mu mirimo yatumaga hatabaho kumarana igihe kirekire cyo kugenzurana akantu ku kandi hagati y’abashakanye ndetse n’umwanya w’ibitera amakimbirane atari ngombwa ntubeho , byaje kugaragara ko iki cyorezo cyabaye imbogamizi mu gusenya imiryango yari isanzwe ijegajega , ndetse myinshi irasenyuka ukurikije uko iki kibazo cyagiye gifata intera.
Mukakarisa Marie Louise ni umugore utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari. Asobanura ko umugabo bashakanye yagiye amuhohoteye mugihe cya guma murugo , nyuma akajya gushaka undi mugore biturutse kukuba yarabyaye abana b’igitsina kimwe .
Yagize ati “Umugabo wanjye yarampohoteraga cyane kugeza aho yagiye gushaka undi mugore ansigana abana b’abakobwa batatu muri bino bihe bya guma murugo , nyuma yaho agaruka ambwira ko naho yagiye umugore yashatse atwite umwana w’umukobwa kandi ambwira ko uwo mugore namara kubyara azamunzanira nkamurerera nk’ikiguzi kugirango dusubirane tubane neza , ariko na nubu akomeza kumpohotera akoresheje kuntoteza , ambwira ko ntacyo abana nabyaye bazamarira”.
Yongeyeho ati ” Inshingano zose zo murugo ni njye zireba , ni njyewe umenya icyo abana bari burye , muri make ni njyewe ubitaho njyenyine , umugabo wanjye ancyurira avuga ko umwana ufite agaciro ari umwana w’umuhungu , ibi bigatuma hari igihe aza yanasinze maze agakubita abana twese tugasohoka tukajya kurara mu baturanyi twabuze andi mahitamo “.
Umuturage wo mu murenge wa Gishari utarashatse ko amazina ye atangazwa , avuga ko bamwe mu bagore bagihohoterwa , urwitwazo rukaba ko babyaye abana b’igitsina kimwe kandi atari bo batera inda , ahubwo icyo kibazo cyakagombye kubazwa umugabo kuko ari nawe utera inda , aha agasanga ahanini biterwa n’imyumvire ya bamwe mu bagabo no kudasobanukirwa uburenganzira bw’umugore kubera ubujiji .
Karasanyi Claude yagize icyo abivugaho ati “Bibaho cyane ariko usanga bibera hagati mu muryango ariko ntibabishyire hanze , aho usanga umugabo bimwanga mu nda akagenda agashaka undi mugore ariko bidasakuje hanze cyane ngo buri wese abimenye. Ihohohoterwa rwose ririho kandi rigomba gukosorwa abo bagore ndetse n’abo bana bakabona ubuvugizi kuko iyo badatekanye umuryango wose biwuviramo gusenyuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab atanga impanuro kubirebana n’imibanire y’umuryango , yasabye buri muntu kugira uruhare mu guharanira ko amakimbirane yacika burundu , bityo hakimakazwa iterambere rirambye.
Yongeyeho ko igihe umugabo ataye inshingano zo kwita ku bana be icyo gihe akurwaho abo bana kuko aba atagishoboye kubaha bwa burenganzira bwabo no kubarera nk’umubyeyi .”
Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ko,umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy’ ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Iyo abahamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.
Gasirikare Yves