Rwamagana: Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahawe inzu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashyikirije amacumbi arimo intebe n’ibiryamirwa imiryango 24 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batagiraga aho kuba.
Izi nzu zikaba zaratanzweho miliyoni 852 z’amafaranga y’u Rwanda n’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).
Bamwe mu baturage batujwe muri iz’inzu 24zubatswe mu Murenge wa Gishari baganiriye n’itangazamakuru , baravuga ko bari barambiwe gucumbikishwa hirya no hino mu miryango , bagashimira leta ibakuye mu buzima bubi mu buryo nabo batari biteze nk’ibyari gushoboka.
Mukantwari Chantal ufite imyaka 57 warokotse jenoside yakorewe abatutsi watujwe mur’izo nzu kuko nawe yari yarashatse muri Rwamagana ariko akaba akomoka I Kigali ,mu Umurenge wa Gisozi yagize ati: “Maze imyaka 25 nkodesha inzu y’icyumba kimwe nkayibanamo n’umuryango wanjye , none ubu ndashimira Imana yaduhaye u buyobozi bwiza bwita kubaturage tukaba duhawe aho tuba , kuko ayo nakodeshaga nzajya nyahahiramo abana.”
Nshimiyimana Claude warokokeye ahahoze hitwa muri komine ya Muhazi nawe ari mubahawe inzu. Yagize ati :“Nishimye cyane rwose kuba nabonye inzu, nakodeshaga mu buryo butanyoroheye, ubu igikurikiyeho ni ugushaka uko nagenda niyubaka nkashakisha ubuzima nanjye nkaba nagira ibyo nkora nkafasha abandi bakeneye ubufasha nk’uko nanjye leta imfashije. Turayizeza ko izi nzu duhawe tuzazifata neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko nibura buri mwaka Akarere kubakira imiryango igera 50 y’abarokotse genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kakanasanira ababa bafite inzu zishaje , kandi intego ikaba ari ukubakira n’iyindi miryango 126 isigaye kuburyo nibura 2024 yazarangira iyi miryango isigaye yose yarabonye aho kuba.
Izi nzu zubatswe mu Akarere ka Rwamagana zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwiherero bwo mu nzu, ubwogero, ubwiherero bwo hanze ndetse n’igikoni, harimo kandi ibikoresho birimo ibitanda bibiri, matola, intebe zo mu nzu, amarido n’ikigega cy’amazi.
Akarere ka Rwamagana kamaze imyaka ibiri ku mwanya wa mbere mu mihigo y’ututrere, Mbonyumuvunyi avuga ko ibanga ari rimwe ari ugukorana bya hafi n’abaturage kuko uruhare rwabo ari rwo rutuma akarere kagera ku byo kiyemeje.