Rwamagana: Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahawe inzu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashyikirije  amacumbi arimo intebe n’ibiryamirwa imiryango  24 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batagiraga aho kuba.

Izi nzu zikaba zaratanzweho miliyoni 852 z’amafaranga y’u Rwanda n’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga Abacitse ku Icumu rya Jenoside  yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).

Bamwe mu baturage batujwe muri iz’inzu 24zubatswe mu Murenge wa Gishari baganiriye n’itangazamakuru , baravuga ko bari barambiwe gucumbikishwa hirya no hino mu miryango , bagashimira leta ibakuye mu buzima bubi mu buryo nabo batari biteze nk’ibyari gushoboka.

Mukantwari Chantal  ufite imyaka 57  warokotse jenoside yakorewe abatutsi watujwe mur’izo nzu kuko nawe yari yarashatse  muri Rwamagana  ariko akaba   akomoka I Kigali ,mu Umurenge wa   Gisozi  yagize ati: “Maze imyaka 25 nkodesha  inzu y’icyumba kimwe nkayibanamo n’umuryango wanjye ,  none ubu ndashimira Imana  yaduhaye u buyobozi bwiza bwita kubaturage  tukaba duhawe aho tuba  , kuko ayo nakodeshaga nzajya nyahahiramo abana.”

Mukantwari Chantal wahawe inzu

Nshimiyimana  Claude warokokeye ahahoze hitwa muri komine ya Muhazi  nawe ari  mubahawe  inzu.  Yagize ati :“Nishimye cyane rwose  kuba nabonye inzu, nakodeshaga mu buryo butanyoroheye, ubu igikurikiyeho ni ugushaka uko nagenda niyubaka nkashakisha ubuzima nanjye nkaba nagira ibyo nkora nkafasha abandi bakeneye ubufasha nk’uko nanjye leta imfashije. Turayizeza ko izi nzu duhawe tuzazifata neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko nibura buri mwaka  Akarere  kubakira imiryango igera 50 y’abarokotse genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kakanasanira  ababa bafite inzu zishaje , kandi  intego  ikaba ari  ukubakira n’iyindi miryango 126 isigaye kuburyo  nibura 2024 yazarangira iyi miryango isigaye yose yarabonye aho kuba.

Izi nzu zubatswe  mu Akarere ka Rwamagana zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwiherero bwo mu nzu, ubwogero, ubwiherero bwo hanze ndetse n’igikoni, harimo kandi ibikoresho birimo ibitanda bibiri, matola, intebe zo mu nzu, amarido n’ikigega cy’amazi.

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Akarere ka Rwamagana kamaze imyaka ibiri ku mwanya wa mbere mu mihigo y’ututrere, Mbonyumuvunyi avuga ko ibanga ari rimwe ari ugukorana bya hafi n’abaturage kuko uruhare rwabo ari rwo rutuma akarere kagera ku byo kiyemeje.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *