Rwamagana: Hari bamwe mu bagabo batigeze baha agaciro imirimo yo murugo igaharirwa abagore gusa
Mu Rwanda kuva tariki 21 Werurwe 2020, hakimara gufatwa ingamba zikaze zirimo n’ishyirwaho rya gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 , byatumye abagabo benshi baboneraho umwanya wo kugumana nabo bashakanye no kubagenzura birushijeho , binaba intandaro yo kutubahana ,kudaha imirimo yo murugo ikorwa n’abagore agaciro nandi makimbirane arushaho kuvuka .
Mu makimbirane yavutse hagati y’abashakanye mu gihe cya ‘Guma Murugo’ , usanga hari bamwe mu bagabo batigeze baha agaciro imirimo abagore babo bakoraga , ukutubahana hagati yabo n’ibindi byarushijeho kuzamura umwuka mubi wagiye ubyara amakimbirane ya hato na hato bamwe bikabaviramo kuba batandukana bitewe no gutotezwa.
Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro mu kagari ka Isibagire umudugudu wa Bacyoro , ni hamwe mu duce twasanze abagore bahohoterwa n’abagabo babo aho kubafasha imirimo imwe nimwe bashobora , ibi bikaba byarabangamiye cyane ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bwakabaye buranga umuryango.
Mukangarambe Yvette utuye mu mudugudu wa Bacyoro yatangarije ikinyamakuru imenanews.com ko umugabo we muri bino bihe bya Corona Virusi kubera kwirirwana nawe , atibuka inshuro bashwanye (kuko ari nyinshi) bapfa akazi ko murugo amushinja ko katagenze neza .
Yagize ati “ Njye mfite abana bane bindahekana kandi byansabaga kuzinduka njya guhinga , umugabo nkamusiga aryamye nataha mu ma saa tanu ngirango ntekere abana akantuka ngo mba natinze abo yasigaranye bamunaniye , kandi rwose navaga mu murima nkanabanza gutashya inkwi kugirango ngerere mu rugo rimwe mpita ntunganya ibyo guteka’’.
Yongeyeho ati “Ibyo byose umugabo wanjye nta na rimwe yigeze abiha agaciro ngo abone ko mvunika , nibura ngo amfashe no gutashya kugirango anyunganire ngo nze ntunganya amafunguro , ibi kuri njye nkabibonamo ihohoterwa ridasanzwe no kunaniza mu muryango twubakanye”.
Ibi kandi abatuye mu murenge wa Muhazi babihurizaho , aho bavuga ko umugabo nta murimo n’umwe muyo murugo yemerewe gukora bijyanye n’umuco waho , bakemeza ko nta mugabo uvoma amazi cyangwa ngo atashye inkwi , yewe ngo ntiyanateka kuko byaba ari amahano.
Nubwo bimeze bitya ariko , kurundi ruhande hari umugabo witwa Nicodem Ali utemeranya n’abagabo bagifite imyumvire yo kumva ko imirimo yo murugo yaharirwa abagore gusa , akanavuga ko ntaho bihuriye n’umuco . Aboneraho kubasaba guhinduka no kurushaho kwitangira imiryango yabo no kuyitegurira ahazaza heza hatarangwamo amakimbirane kuko ari nayo pfundo ryo gusenyuka kwayo.
Nicodem asanga ahanini biterwa nuko umugabo aba yararezwe mu gihe iwabo baba bataramutoje gufasha bashiki be , ari nayo mpamvu no mubihe bya guma murugo ku bagabo bafite ingo harimo abenshi birirwaga baryamye kuko bumvaga akazi ko murugo katabareba ari akabagore bonyine.
Uwamaliya Florence