Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kudahishira abahohotera abana bagashyikirizwa ubutabera
Mu karere ka Rwamagana Intara y’Uburasurazuba , bamwe mu bangavu baterwa inda zitateganyijwe barasaba ababyeyi kudahishira uwabahohoteye kugirango bahabwe ubutabera.
Uwera Diane wahinduriwe izina ni umwangavu aganira n’ikinyamakuru Imenanews.com avuga ko ari umwe mu bahuye n’ihohoterwa ariko ababyeyi be bakumvikana n’uwamuteye inda akabaha amafaranga kugirango babigire ibanga rikomeye.
Agira ati ‘’Ndi umwe mu bahuye n’icyo kibazo cyo guterwa inda, ariko nyine uwanteye inda yumvikanye n’iwacu mu ibanga rikomeye abagurira inka yo gukamira umwana anabaha amafaranga yo gutunga umwana buri kwezi. Yanyemereye ko nzasubira mu ishuri , ubwo rero bambujije kugira uwo mbibwira kuko naba nishe igihango yagiranye no mu rugo.’’
Akomeza avuga ko murugo iwabo batifashije kuburyo yatanga ikirego kandi aramutse abivuze bikajya hanze yahura n’ingorane , bakamwirukana mu rugo akabura aho yerekeza kandi bamufasha kurera umwana.
Uwiduhaye Solange , ni umwangavu ufite imyaka 17 y’amavuko na we yemeza ko abangavu bahura n’ihohoterwa bakabura uburyo bakwitabaza ubutabera kubera ko ababyeyi babo bagira uruhare mu guhishira ababahohoteye kugirango batiteranya nabo kuko abenshi baba ari abaturanyi babo.
Musabyimana Diane atuye mu murenge wa Muhazi akagari ka Nsinda ni umujyanama w’ubuzima yagaragaje impungenge abangavu bahura nazo.
Agira ati ‘’Nko mu mudugudu wa Kanogo mbereye umujyanama w’ubuzima , ngenda mu ngo ndeba abagore batwite n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima bagomba kujya kwa muganga nkabakangurira kujyayo. Abatwite nkabagira inama zo kwipimisha mbasobanurira uko umubyeyi yitwara mu gihe atwite, ariko biratugora iyo usanze umwangavu atwite ’’.
Akomeza avuga ko hari impungenge bahura nazo mugihe baba bari mu ibarura, bagera kubangavu bakiri mu miryango ababyeyi bakamutegeka kutazagira uwo abwira ko umukobwa wabo atwite ,kuko uwahohoteye uwo mwangavu aba ari hafi badashaka kumuvuga bityo umwana akaharenganira.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko yaba umubyeyi cyangwa undi wese uzi uwahohoteye umwana ntabivuge bose bahanwa kimwe.
Ati ‘’Usibye n’ababyeyi babo babigiramo uruhare bagahishira izo nkozi z’ibibi ,n’umuturanyi ubizi ntabivuge bose ubutabera burabakurikirana kuko biba ari ubufatanyacyaha’’.
Akomeza avuga ko ababyeyi bemera impano zabo bagizi ba nabi bakirengagiza ko hari itegeko rirengera umwana ko nabo bazajya bakurikiranwa ndetse n’ababigizemo uruhare bagahanwa.
Uwamaliya Florence