AmakuruPolitikiUbuzima

Rusizi: Kamashangi, Ababyeyi Bonsa Bateguriwe Icyumba cy’Umubyeyi

Tariki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’Igihugu n’abadepite.

Mu Karere Ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, mu bikorwa byo gutegura aho bazatorera, bazirikanye ababyeyi bafite abana bato babategurira ibyumba bashobora konkerezamo ndetse babategurira n’amata n’igikoma.

Uwimana Asia, umujyanama w’ubuzima mu Kagali Ka Kamashangi avuga ko mu myaka 12 amaze ari umujyanama batari barigeze bakora igikorwa nk’iki cyo kwibuka gushyiriraho ibyumba abantu bafite intege nke ndetse n’ababyeyi bonsa.

Uwimana yakomeje agira ati. “Si ibyo gusa kandi twateguye n’ikindi cyumba cy’abakobwa ku buryo abaye aje hano kuri site y’itora akumva ntameze neza, twamuha icyumba yaba ari kuruhukiramo yewe tukamuha n’ibikoresho by’isuku nka cotex, isume n’imyenda yo guhindura mu gihe indi yaba yanduye.”

Yongeyeho ko bafite n’umuganga wo kureba abagize ibindi bibazo kuburyo ashobora kumuha ubuvuzi bw’ibanze.

Umuyobozi wa site y’itora ya Kamashangi, Mbarushimana Abdulla-Saidi, yavuze ko bategura site yo gutoreraho bakoze ku buryo buri muntu wese ashobora gusa agatora nta mbogamizi.

Mbarushimana Ati. “Twatekereje ku ngeri zose yaba abasaza cyangwa abakecuru yewe n’abagore batwite ku buryo hagize ukenera kuruhuka yabona aho yaba yirambitse.”

Abantu ibihumbi 7 na 332 nibo bari bitezwe ko bari butorere Kuri site ya Kamashangi, gusa nyuma haje kwiyongeraho abandi nubwo mugitondo hari abarenga 150 basubijweyo.

Hari kandi n’umukecuru witwa Kabera Nazaliya, wangiwe gutora kubera ko yari abaruye ahandi.

Nazaliya Kabera Ati. “Nazindutse ngera kuri site y’itora ariko sinabonye amahirwe yo kwitorera umuyobozi kuko ntagiye kwiyimura kuri liste y’itora nsanga byararangiye, niko kuza nziko ndibutorere ku mugereka ariko byanze.”

Akagali Ka Kamushange gafite imidugudu 11, akaba ari nako buri mudugudu warufite icyumba cyawo.

By: Uwamaliya Florence

Loading