Rurindo:Abarimu barashima ubufatanye na REB mu guteza imbere Uburezi
Kuri uyu wa Gatandutu Tariki ya 05 Ukwakira 2019 ,Mu Akarere ka Rurindo Intara y’Amajyaruguru habereye umunsi mukuru w’Abarimu ,aho ,wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu bato ,Abanyamwuga b’ejo hazaza”.
Ni birori byabimburiwe n’umukino wa maboko (Volle-ball) ukaba warakinwe n’abarimu ubwabo baturutse ku bigo bitandukanye harimo ikigo cya Kinzuzi ,Murambi ,Mbogo na Burega .Muri uyu mukino ,Murambi niyo yatsinze seti 2 naho Mbogo ibona seti 1.
Umukino wahuje aba barimu watumye binjira mu biganiro neza kuko byatumye bose babasha gusabana ndetse banibwiranye bihagije ,aha bakaba barerekanaga ubuhanga bakoresha no mukazi kabo ka buri munsi ,haba mu gutegura amasomo ndetse no mu myigishirize y’abanyeshuri.
Dr.Ndayambaje Irenée Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB), yashimiye abarimu bahize abandi mu kwitangira uburezi , bagatanga ubumenyi babifata nkibyabo .
Yagize ati “Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ari uwo kuzirikana ibyo bagezeho harimo gufasha umwana guhaha ubwenge. Ati: “Mwarimu aritanga bidasanzwe kandi nibyo kwishimira”.
Muri ibi birori hahembwe abarimu icumi babaye indashyikirwa ,ndetse bashishikarizwa kurushaho kugera kure bakarenza kubyo batangaga ,bakanagira inama bagenzi babo kugirango nabo ubutaha bazabone ibihembo .
Umuyobozi w’akarere ka Rurindo Kayiranga Emmnauel, yasabye ababyeyi kugira uruhare mu gufasha umwarimu kugira ngo ashobore uwo murimo wo kwigisha. Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo basabwe gufatanya n’ubuyobozi bw’amashuri kugira ngo ahari abana bafite ibibazo bituma batiga neza bimenyekane.
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ishusho mbonera y’akarere ayoboye , aho yasobanuye ko amashuri abanza ari 84, ay’incuke 107, ayisumbuye 64 ,Kaminuza 3, amasomero y’abakuze 171. Abanyeshuri biga mumashuri mato bangana 70.996 abo mumashuri yisumbuye ni 20.238 umubare w’abarimu ukaba usaga 14.200.
Umuyobozi w’akarere yaboneyeho kwifuriza abarimu umunsi mwiza wabo anabashishikariza kuzaba abambere kandi b’intanga rugero bikazanabahesha ishema ry’uko ubutaha umunsi mukuru ku rwego rw’igihugu wazizihirizwa mu karere kabo.
Uwase Pacifique umwarimu wigisha mu mashuri makuru wabaye indashyikirwa akaba yahembwe igikoresho cy’ikoranabuhanga (Tablet) na Moto izajya imufasha kugera ku kazi adakerewe , yagize ati’’Akazi kanjye ngakora vuba kandi mbasha guhora ntegura bihagije , ikindi kandi niyo ntanze amasomo nsubira inyuma nkagenda ndebako abanyeshuri bose babyumvise kimwe , nasanga hari uwasigaye atumvise neza nkamusubiriramo kugirango bose bazamukane ntawusize undi “.
Yongeyeho ati”Ndashimira REB ,yampaye ibikoresho byo kwifashisha kurubu nkaba ngiye kuvumbura birenze ibyo narinzi kuko nzaba mfite ikorana buhanga muntoki cyane ko no muri gahunda ya NST 1 isaba iterembere ryihuse nanjye nkaba ngiye kubyitaho’’.
Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ni ngaruka mwaka aho uba buri Tariki 5 Ukwakira. Ni kunshuro ya 18 wizihijwe mu Rwanda. Ni umunsi washyizweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye hamwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco(UNESCO) ari naryo rigena insanganyamatsiko ya buri mwaka.
Uwamaliya Florence