Ruhango: Urupfu rw’amayobera ruhitanye batatu bo mu muryango umwe
Abantu batatu mu rugo rumwe barimo umwana, umugore n’umukecuru bari batuye mu murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango, bitabye Imana mu buryo bw’amayobera kandi butunguranye kuko nta ndwara bari barwaye izwi.
Abitabye Imana ni umukecuru witwa Bonifrida Mukagatare, umukobwa we w’imyaka 20 y’amavuko ndetse n’undi mwana w’umuhugu yari afite w’imyaka 12. Bose bakaba bari batuye mu mudugudu wa Mutima, akagari ka Nyakabungo, umurenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe buvuga ko uyu muryango wari ugizwe n’abantu bane, none batatu bakaba bitabye Imana hasigara umwana muto w’umwaka umwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Jean Bosco Nemeyimana avuga ko urupfu rw’aba bantu rwabaye mu masaha ya mu gitondo yo kuwa Mbere tariki ya 10 Mata 2017.
Nemeyimana ati “Bazize urupfu natwe tutaramenya, ni abantu bo mu rugo rumwe, amakuru dufite ni uko nta kintu kigaragaza ko bari bariye cyangwa hari aho bagiye kurya. Batangiye kwitaba Imana nka saa tatu n’igice kuko habanje gupfa uwo mwana w’imyaka 12 hashize amasaha nk’abiri mushiki we w’imyaka 20 nawe arapfa, tubibonye duhita duhamagara ambulance ngo turebe ko abasigaye bajyanwa kwa muganga kuvurwa, nuko ikihagera na nyina wabo aba arapfuye”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bajyanwe ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo bakorerwe isuzuma bamenye icyabahitanye.
Akomeza avuga ko icyo bakoze nk’ubuyobozi ari uguhumuriza abaturage no kubibutsa ko igihe bumva barwaye cyangwa ubuzima bwabo butifashe neza bakwiye kwihutira kujya kwa muganga kwivuza.
Hatangiye iperereza ngo bamenyekane niba urupfu rwabo nta kindi cyaba kirwihishe inyuma.
Haracyekwa amashitani no guterekera
Bamwe mu baturanyi b’aba bitabye Imana bavuga ko bakeka ko bazize amashitani no guterekera kuko ngo mu muryango wabo bari basanzwe babikora, kandi hari haherutse gupfa umugabo wo muri urwo rugo na we azize urupfu rw’amayobera.
Umwe utashatse gutangaza amazina ye ati “Muri ruriya rugo bivugwa ko baterekera, kandi bakorana na shitani. Njyewe simbizi neza, ariko bavuga ko ari byo bibica, kuko no mu mezi ashize umugabo waho yapfuye nka kuriya, bavuga ko ari amashitani bakorana na yo yamwishe”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe nabwo bwemeza ko umugabo wa Bonifrida Mukagatare na we hashize igihe kigera ku kwezi kumwe yitabye Imana mu buryo nk’ubwo bw’amayobera.
Bivugwa ko mbere y’uko uriya mwana w’imyaka 12 yitaba Imana yari yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima kuvuzwa, ariko ngo nta ndwara bamusanganye.