Ruhango: Umugore yishwe ajugunywa mu musarani, mu bakekwa harimo umuryango yashatsemo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane bo mu Karere ka Ruhango rubakurikiranyeho icyaha cyo kwica umugore witwa Nyiramana Agnes barangiza bakamujugunya mu musarani. Mu bakekwaho uruhare muri iki cyaha harimo sebukwe na muramu wa nyakwigendera.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020 nibwo inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zasanzwe umurambo wa Kamana mu musarani wo kwa nyina w’umugabo wari waramwinjiye mu Murenge wa Ruhango, kandi hari hashize igihe aburiwe irengero.
Mu cyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru ko Nyiramana Agnes yabuze, abaturanyi be batangira gukeka ko uwo mugabo wari waramwinjiye ashobora kuba azi irengero rye.
Bakomeje gushakisha amakuru kugeza ubwo kuri uyu wa Mbere bagiye aho uwo mugabo yabaga kwa nyina, barebye mu musarani basanga harunze imbagara bahita bitabaza inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zisangamo umurambo wa nyakwigendera bigaragara ko bamujugunyemo bamucuritse.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho kwica uwo mugore barimo sebukwe na muramu we.
Yavuze ko abakekwaho kwica uwo mugore barimo uw’imyaka 40 (ni we wari waramwinjiye) afatanyije na mugenzi we w’imyaka 35.
Dr Murangira avuga ko mu ibazwa ry’abo babiri bavuze ko bishe uwo mugore babitumwe na sebukwe w’imyaka 70 ndetse na muramu we.
Yagize ati “Aba rero uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyiramana Agnes w’imyaka 37 barangiza bakamujugunya mu musarani. Bavuga ko bamuzizaga ko yatanze amakuru ku mugabo we witwa wacuruzaga ibiyobyabwenge bikamuvuramo gufungwa.”
RIB yibukije abantu bose kwirinda ibyaha kuko itazigera ibihanganira.
Abakurikiranyweho uruhare mu kwica Nyiramana bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Karere ka Ruhango, bakaba bagiye gukorerwa dosiye bagashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Src:Igihe