Byahishuwe ko kabuhariwe mu gukora intwaro kirimbuzi wo muri Iran yishwe n’imbunda ikoreshwa na telecommande

Umunya-Iran wari kabuhariwe mu gukora intwaro za kirimbuzi, Mohsen Fakhrizadeh, uherutse kugwa mu gitero cyagabwe ku modoka ye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, byahishuwe ko yishwe n’imbunda yagenzurwaga na telecommande yari iri mu modoka hafi y’aho iye yarasiwe.

Urupfu rw’uyu mugabo wafatwaga nk’umubyeyi w’ibikorwa byo gukora intwaro za kirimbuzi muri iki gihugu, rwashegeshe Iran ndetse Umuyobozi wayo w’Ikirenga, Ayatollah Seyyed Ali Khamenei, atangaza ko igihugu cye cyiteguye kumuhorera. Iran ishinja Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba inyuma y’iyicwa rye.

Uburyo yagabweho igitero ntabwo bivugwaho rumwe bitewe n’amakuru aturuka mu Biro Ntaramakuru bitandukanye by’iki gihugu.

Fars News ku Cyumweru yatangaje ko Fakhrizadeh yari ari kumwe n’umugore we ku wa Gatanu mu modoka itamenwa n’amasasu hamwe n’izindi modoka z’abarinzi be eshatu ubwo yumvaga ikintu kimeze nk’isasu gikubise imodoka, hanyuma agasohokamo agiye kureba ikibaye.

Ubwo ngo yasohokaga mu modoka, imbunda yari iri mu modoka ya Nissan yari iparitse muri metero 150 hafi aho yatangiye kumisha amasasu ku modoka ye. Iyo mbunda ngo yarikoreshaga, ikagenzurirwa kuri telecommande.

Bivugwa ko Fakhrizadeh yarashwe inshuro eshatu ndetse n’umurinzi we araraswa mu gitero cyamaze iminota itatu.

ISNA, ibindi Biro Ntaramakuru byo muri Iran byatangaje ko Minisitiri w’Ingabo, Gen. Amir Hatami, yavuze ko Fakhrizadeh yarasiwe mu kurasana kwabayeho, ndetse ko ari amakuru yatanzwe n’abarinzi be.
Ibi biro byo byavuze ko amasasu yaturutse muri iyo modoka yaje akurikiye igisasu cyaturitse.

Mohsen Fakhrizadeh-Mahavadi yari umwarimu, akaba n’umuhanga ukomeye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire. Ni umwe mu bantu bari bakomeye muri iki gihugu ndetse bivugwa ko ariwe wari inyuma y’ibikorwa byo gutunganya intwaro za kirimbuzi.

Mu 2018, Minisitiri w’Intebe wa Israel yari yavuze ko uyu mugabo ariwe ukuriye ibikorwa byo gukora intwaro za kirimbuzi mu mushinga wiswe “Amad’ [icyizere].

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *