Bwa kabiri ‘Silent Disco’ igiye kubera ku muhanda

Ni  igitaramo kiswe ‘Christmas Street Silent Disco’ uyu mwaka kizaba kirimo aba Djs icumi bakunzwe mu Rwanda aho bazacurangira abantu bari mu mihanda iherereye i Remera.

Silent Disco ni igitaramo kiba kirimo abantu bambaye inyungeramajwi mu matwi ‘Ecouteurs. ’ Kiri mu  bigezweho mu Rwanda cyane ko bamwe babikundira ko nta rusaku ruba ruri aho byabereye.

Iki gitaramo kizaba kuri Noheli taliki 25 Ukuboza 2018 kibera I Remera ku muhandauri imbere y’ akabari ka Fushsia hazwi nko kwa Jules.

Abazitabira icyo gitaramo bazaba bari kuvangirwa imiziki n’ aba Djs bakomeye hano mu Rwanda nka Dj Marnaud, Dj Toxxyk, Dj Miller, Dj Infinity, Dj Ira, Dj Mupenzi, Dj Nano, Danches, Dj Kadir na Dj Khalim.

Rwema Dennis uzwi mu gufasha abahanzi banyuranye mu Rwanda akaba ari nawe wateguye iki gitaramo yabwiye Umuseke ko icy’ uyu mwaka kihariye kuko abazitabira bazaba bari kwidagadurira mu muhanda bisanzuye.

Ati“ Kuri Noheli ni umunsi w’ ibyishimo kuri benshi kuko ufite inshuti cyangwa umuryango aryoherwa no kubasohokana. Niyo mpamvu twahisemo gukora iki gitaramo gitandukanye n’ibisanzwe biba mu Rwanda aho abantu bazajya biyumvira uwo muziki bari mu muhanda nta wubabyiga.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gukoresha aba Djs icumi kuko n’ amasaha igitaramo kizamarayongerewe.

Ati“ Twafashe aba Djs bari ku isonga mu gukundwa bose bazakora kuko amasaha y’igitaramo yongerewe. Kizatangira saa kumi n’ ebyiri kigeze bukeye.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *