AmakuruUncategorized

Rose Muhando ushinjwa kunywa ibiyobyabwenge kur’ubu ubwihisho arimo ntibuzwi

Umuririmbyi Rose Muhando wo muri Tanzania arashakishwa n’inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge nyuma y’aho bimenyekaniye ko byamusaritse ndetse ko ubuzima bwe buri mu kaga.

 

Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire.

Hari hashize iminsi ashyirwa mu majwi na bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ashobora kuba asigaye akoresha ibiyobyabwenge, gusa ubwo biheruka kumuvugwaho yabyamaganira kure avuga ko ababivuga ari abahereye kera bamurwanya.

Global Publishers itangaza ko ubuyobozi bw’ikigo Sober House ya Pederef buri gushakisha mu buryo bukomeye Rose Muhando kugira ngo barokore ubuzima bwe buri mu kaga. Muhando ngo yaburiwe irengero kuva yamenya ko bamushakisha ndetse ntaheruka gukandagiza ikirenge mu rugo we mu Mujyi wa Dodoma.

Iki kinyamakuru cyahawe amakuru yemeza ko hari abantu benshi bifuza gufasha uyu muririmbyi akava mu biyobyabwenge. Umwe mu bantu baturanye na Muhando yavuze ko hari n’umwe mu bayobozi b’itorero rikomeye mu Mujyi wa Dodoma wifuza ko yafatwa akajyanwa mu kigo ngororamuco akazamwishyurira amafaranga yose bazakenera mu kumuvura.

Yagize ati “Hari umuyobozi umwe w’itorero hano mu Mujyi wa Dodoma, yavuze ko yifuza gufasha Rose nyuma yo kumva ubuzima abayemo muri iki gihe. Yasabye ubuyobozi bwa Pederef bumushakishe ahantu hose yaba ari, nibaramuka bamubonye bazamushyire mu kigo amafaranga yose we azayamwishyurira.”

Umunyamakuru yahamagaye Rose Muhando kuri telefone ngo amubaze niba koko ari gushakishwa yanga guhita agira icyo abitangazaho kuko ngo yari ari mu masengesho. Yagize ati “Ndaguhamagara nyuma, ubu ndi mu rusengero…” Kuva uwo mwanya ngo telefone ya Muhando yahise iva ku murongo kugeza ubu.

Umuyobozi wa Sober ya Pederef, Nuru Saleh yemeje ko bari gushakisha Rose Muhando kugira ngo bamushyire mu bandi bafite ibibazo n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Dodoma.

Yagize ati “Ni ukuri, twebwe ni akazi kacu. Nahawe ako kazi n’umwe mu bayobozi b’idini, ntabwo nifuza gutangaza izina rye, nituramuka tumufashe tumuzashyira mu kigo cyacu mu Mujyi wa Dodoma.’

Muhando ushinjwa ibiyobyabwenge, mu mpera z’umwaka ushize yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Mwanaspoti, Rose Muhando ahakana ibyo ashinjwa aho yagize ati "Njyewe sinkoresha ibiyobyabwenge, sinteze no kuzabikoresha, niba ari cyo babonye cyagombaga kunsenya nababwira ko batsinzwe. Abavuga ibyo ni abantu bashaka kunsenya, bashakaga ko nkora akazi kabo ndabyanga.”


Muhando arashakishwa nyuma yo gusarikwa n'ibiyobyabwenge

Uyu muririmbyi muri 2016 yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, yavuzweho gushaka gusubira mu idini ya Islam yahozemo nyuma arabihakana. Muri Mutarama yajyanywe mu bitaro yarumwe n’inzoka yitabwaho n’abaganga arakira.

Rose Muhando nk’umuhanzi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri Tanzania, azwiho kuba yarabimburiye abandi mu gihugu cye kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya Sony Music cy’abanyamerika.

Mu buzima busanzwe Rose Muhando ntiyigeze ashaka umugabo nubwo ari umubyeyi w’abana batatu. Yakunze gusobanura ko yahisemo guharira ubuzima bwe Imana.


Rose Muhando amaze igihe mu bwihisho

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *