Root Foundation Yizihije Noheli Hamwe n’Abanyamuryango bayo ‘christmas charity event’
Abana bafashwa n’ikigo Root Foundation barishimira ibyo kimaze kubagezaho yewe ntibahwema no kuvuga ko Root Ari umubyeyi wabo.
Ibi byagarutsweho ubwo umushinga usanzwe ufasha abana batishiboye uhereye kubaba mu muhanda kugirango abana Bose bo mu gihugu babashe kugira Ubuzima bwiza, ndetse babone amahirwe nkayo abandi Bana bishoboye babona, wari wateguye igikorwa cyo gusangira no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli cyiswe ‘Christmas charity event’.
J. Claude n’umunyeshuri mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbiye akaba afashwa n’ umushinga Root Foundation mukumurihirira amashuri ndetse n’ibindi byangombwa akenera m’ubuzima bwe bwa buri munsi.
J. Claude Ati.”Ubundi iyo ndihano (Kuri Root) mba mbizi neza ko ndi murugo kuko ibintu tuhigira nibyo tuhakorera ntago bitandukanye nibyo murugo.
Akomeza avugako ashimimira Root Foundation ko hari Aho yamukiye Ari mpamvu ayifata nk’umubyeyi we. Ati. “Nageze muri Root ntazi gucuranga ariko Ubu ndi muri band yitwa Brass Band ya Root Foundation, nize kubyina ndetse Kandi n’ikindi bampaye laptop Ubu imfasha mu masomo yange n’ibindi bitandukanye.
Ishimwe Benita Nawe n’umunyeshuri urihirwa na Root Foundation avugako kubona Aho abarizwa Nyuma y’amasomo byamufashije gutsinda mw’ishuri kuko ubundi wasangaga Ari mubindi bimushyira kure y’amasomo ye.
Ishimwe Benita Ati.”Ndashimira Root Foundation byivuye inyuma kuko yamfashije kuzamura impano yange yo kubyina Kandi ibihembo Baha abana bitwaye neza byaneye ishyaka mpindura imyigire yange Ubu mw’ishuri nsigaye mba uwa mbere.
Umutoni Alice n’Umubyeyi w’abana 3 bafashwa na Root Foundation avugako iyo hataza kuba Root kumufasha kw’ishyurira abana be amashuri bamwe baba bararivuyemo kubera ubushobozi.
Alice Umutoni Ati.” Root Foundation n’ umubyeyi kuko idufasha kurera abana bacu. ikabaha umucu n’uburere mu gihe tudahari twagiye mu kazi Kandi uburere babaha ni bwiza kuko nkange maze imyaka irenga itanu bamfasha kurera abana bange, iyo bataza kuba babafasha kwiyungura ubumenyintago narikuba nyiboherezayo.
Yasoje ashishikariza abandi babyeyi kwitabira kuzana abana babo kuko muri Root Foundation bahigira byinshi bitanduka harimo kuzamura impano zabo kubigisha n’ibindi.
Root Foundation n’umushinga watangiye muri 2012, ukaba umaze gufashe abana barenga 1500. ukaba ukorera mu mujyi wa Kigali.
Ubu bakaba bafite abana barenga 400 kuri center yabo i herereye mu murenge wa Kinyinya mu kagali ka kagugu ndetse no mu Karere Ka Huye ahari center y’abana bagera 100.
Umuyobozi wa Root Foundation François Dunia, avugako guhemba abana bibongerera imbaraga Ariyo mpamvu bahemba uwabaye uwa mbere n’uwanyuma.
François Dunia Ati.”twateguye iki gikorwa kugirango abafatanyabikorwa bacu batange ibikoresho by’ishuri, imyenda, inkweto, ibyo kurya kugirango dusangire n’imuryango yacu.
Yakomeje agira Ati.”muri iki gikorwa turaza gutanga ibihembo k’ubana bitwaye neza haba kw’ishuri ndetse nahano, uwambere tumuha laptop n’uwanyuma Nawe tukamuhemba kuko hari impamvu nyinshi zishobora kumutera kudatsinda urugero se mu muryango avukamo bugarijwe n’ibibazo bityo mw’ishuri ntabashe gukurukira neza, Ariko iyo tumuhebye byibuze abonako hari abantu bamwitayeho bityo ubutaha agakorana umurava.
By: Uwamaliya Florence