RDC: Urupfu rw’impunzi z’Abarundi 18 rurashinjwa igipolisi
Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe zirashe nibura impunzi zigera kuri 18 z’Abarundi zari mu nkambi iherereye mu Burasirazuba ubwo zari ziraye mu mihanda mu myigaragambyo yamagana kuzicyura mu gihugu cyazo kungufu.
Nkuko BBC ibitangaza ,ubutegetsi bwa Congo bwemeza ko abandi barundi benshi bakomeretse igihe igipolisi n’abasirikare bafataga icyemezo cyo kurasa ku mpunzi zari mu myigaragambyo ndetse zigasagarira inzego z’umutekano.
Abarundi babarirwa mu bihumbi barahunze ubwo mu gihugu cyabo hadukiye ubwicanyi mu mwaka wa 2015, nyuma yaho Prezida Pierre Nkurunziza afatiye umugambi utaravuzweho rumwe ,wo kongera kuyobora u Burundi muri manda ye ya gatatu.
Muri iki gihe leta y’u Burundi yashyizeho umugambi wo gushaka ko impunzi zose zitahuka ndetse igatangaza ko mugihugu hose hari ituze,mugihe abasesengura ibihabera,bemeza ibyo bihabanye n’ukuri.