AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

RDC: Abantu barindwi bishwe n’umutwe witwaje intwaro mu Ntara ya Kasaï

Abantu barindwi bapfuye, abandi 11 bakomerekera mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro, mu gace Matopolo gaherereye mu Ntara ya Kasaï yo hagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Umuyobozi w’agace ka Mweka, Jacob Pembelongo, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa mbere aribwo aba bantu bishwe.

Ati “Abantu bitwaje intwaro b’inkoramutima z’umuyobozi w’umutwe wa Kalamba Dilondo binjiye muri aka gace ka Matopolo bica abantu barindwi bakoresheje imbunda.”

Yakomeje avuga ko abishwe bari mu bwoko bw’aba Mpiang bayobowe n’umuyobozi gakondo witwa Justin Shakobe, 11 bakomeretse bikomeye bakaba bajyanywe kuvurizwa mu kigo nderabuzima cya Nkinda kiri muri bilometero 30 uvuye mu gace ka Mweka mu Ntara ya Kasaï yo hagati.

Ni mu gihe abaturage bagera kuri 700 batuye Matopolo bahise bahungira mu bihuru, igisirikare kikaba cyahise gifata umwanzuro wo gukaza umutekano muri aka gace gaherereye muri bilometero 220 uvuye mu Majyaruguru ya Kananga, Umurwa Mukuru wa Kasaï.

Umutekano muke ukunze kugaragara mu duce dutandukanye tw’intara ya Kasaï yo hagati aho abo mu mutwe ushyigikiye Kalamba Dilondo bashinjwa guhohotera abaturage uko bashaka. Uyu muyobozi gakondo wari watawe muri yombi n’igisirikare muri Werurwe, yarekuwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

By’umwihariko ariko imvururu mu Ntara ya Kasaï zatangiye kugaragara cyane nyuma y’urupfu rw’umuyobozi gakondo witwa Kamuina Nsapu, wishwe ku wa 12 Kanama 2016. Habarurwa abagera ku 3000 batakaje ubuzima, mu gihe abasaga miliyoni 1.4 bavuye mu byabo mu mwaka umwe gusa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *