Perezida wa Repubulika yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.
Dr Vincent Biruta wari usanzwe ayobora Minisiteri y’Ibidukikije, ubu ni we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba asimbuye Dr Richard Sezibera.
Minisiteri y’Ibidukikije yahise ihabwa Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.
Mu yindi myanya yashyizwemo abayobozi bashya ni nka Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yongeye gushingwa nyuma yuko yari yaravanyweho ubwo yayoborwaga muri icyo gihe na Sheikh Musa Fazil Harerimana , ikaba yahawe kuyoborwa na Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Minisitiri wa Siporo (Umuco wimuriwe muri Minisiteri y’urubyiruko)yagizwe , Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ayobora Sosiyete y’Ubwishingizi ya SONARWA.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyize mu myanya abanyamabanga ba leta n’abahoraho muburyo bukurikira:
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni Edouard Bamporiki wari usanzwe ayobora Itorero ry’igihugu , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agirwa Ignacienne Nyirarukundo wari Depite.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ni Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo yabaye Didier Shema Maboko.
Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabaye Samuel Dusengimana.
Hari n’abayobozi bakuru barimo Dr Rose Mukankomeje wigeze kuyobora ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’Inararibonye ni Tito Rutaremara wari Senateri, Mark Kabandana nawe akaba yagizwe umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu ngishwanama.
- Gen. Patrick Nyamvumba yagizwe Minisitiri w’Umutekano
- Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Minisitiri wa Siporo
- Minisitiri Dr Biruta Vincent yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Dr Sezibera RichardDepite Nyirarukundo Ignatienne yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturageDr Jeanne D’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yagizwe Minisitiri w’IbidukikijeUmunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire AssumptaMinisiteri y’Urubyiruko yongewemo n’Umuco yahawe Minisitiri Rosemary MbabaziMinisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa MunyangajuDr. Rose Mukankomeje yahawe kuyobora HECUmunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Didier Shema MabokoTito Rutaremara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’InararibonyeUmunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Dusengiyumva SamuelEdouard Bamporiki wari usanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco