Perezida wa FIFA yagaragaje ko igikombe cy’Isi cya 2022 gishobora kwitabirwa n’ibihugu 48
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yatangaje ko harimo gusesengurwa uko umubare w’amakipe azakina igikombe cy’Isi cya 2022, kizabera muri Qatar, yava kuri 32 akagera kuri 48.
Mu kwezi gushize Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye ashaka ko irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryaguka ndetse umwanzuro ukazafatwa muri Werurwe ubwo hazaba tombola yo guhatanira kukijyamo.
Kuri uyu wa Gatatu mu nama ya siporo, Infantino, yongeye kuvuga ko FIFA irimo kureba niba bishoboka ko ibihugu bituranye na Qatar, byakwakira imwe mu mikino kugira ngo ibone uko yongera amakipe azakina igikombe cy’Isi mu 2022.
Mu 2017 nibwo FIFA yatoye umwanzuro wo kongera amakipe yitabira igikombe cy’Isi akava kuri 32 akagera kuri 48 guhera mu 2026, gusa izi mpinduka Infantino arashaka ko zitangirana na 2022.
Yagize ati “Niba wumva ko ari ikintu cyiza kuba twagira amakipe 48 mu gikombe cy’Isi, kuki tutabigerageza mbere ho imyaka ine, niyo mpamvu turimo gusesengura niba bishoboka kuba twagira amakipe 48 mu 2022”.
“Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar gikinwe n’amakipe 32, ariko nidushobora kuyongera akagera kuri 48 tugashimisha abatuye Isi, tugomba kubigerageza”.
Infantino yavuze ibi nyuma y’uko atangaje ko bigoranye kuba Qatar yonyine yakwakira iri rushanwa.
Gusa nabyo biragoranye ko Qatar yabona uwo bafatanya irushanwa kuko Arabie Saoudite, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri, byatangije urugamba rwo kwitandukanya na yo mu bya dipolomasi n’ubucuruzi.
Ibi bihugu biyishinja gushyigikira imitwe y’iterabwoba nubwo yo ibihakana.
Ku ruhande rwa Qatar ivuga ko idashobora gufata umwanzuro wa nyuma ku kwagura irushanwa kugeza igihe izabonera byinshi ku nyingo yabyo izakorwa na FIFA, nk’uko Reuters yabyanditse.