Perezida Trump agiye guhurira na Kim Jong-un muri Vietnam

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye gukorana inama ya kabiri na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, izabera mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam ku wa 27 na 28 Gashyantare 2019.

Nyuma yo guterana amagambo kwa hato na hato, Perezida Trump na Kim Jong Un babanje guhurira muri Singapore muri Kamena 2018.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Trump yatangaje ko yiteguye guhura n’uyu muyobozi yahoze anenga ko bikomeye, ngo bakomeze ibiganiro bigamije amahoro no guhagarika icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Nk’uko yabitangaje kuri Twitter, intumwa za Amerika zavuye muri Korea nyuma y’ibiganiro zagiranye n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, ari nabyo byemerejwemo amatariki y’ibiganiro ku rwego rw’abakuru b’ibihugu.

Ati “Koreya ya Ruguru ku buyobozi bwa Kim Jong Un izahinduka igicumbi cy’ubukungu. Ashobora kuzatungura bamwe ariko njye ntibwo antungura kuko nabashije kumumenya kandi nsobanukirwa neza ubushobozi afite. Korea ya Ruguru izahinduka ikindi gisasu, kijyanye n’ubukungu!”

Itangazwa ry’indi nama hagati y’aba bayobozi bombi ribaye nyuma gato ya raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka kugaragaza ko ibikorwa bya Korea ya Ruguru mu gucura intwaro kirimbuzi byahagaze.

Mu ijambo aheruka kugeza ku baturage ba Amerika, Trump yavuze ko ashyize imbere kwihutisha ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu gace ka Koreya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *